Abifuza kuzitabira ubukwe bwa The Ben ariko batazabasha kugera aho buzabera, batekerejweho n’uyu muhanzi wateguye uburyo bazabukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga bagasabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Aya makuru agaragara ku rubuga rwashinzwe na The Ben na Pamella mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi babo muri ibi bihe by’ubukwe.
Mu makuru y’ibanze yatanzwe n’uyu muryango bashyizeho uburyo abifuza kubashyigikira babigenza n’uko abifuza gukurikira ubu bukwe bifashishije ikoranabuhanga bazabikora.
Binyuze kuri uru rubuga bigaragara ko umuntu wifuza gukurikira ubukwe bw’aba bombi akoresheje ikoranabuhanga azajya asabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Byitezwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 15 Ukuboza ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.
The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.
Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.