Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo ku rubanza rw’Umunyamakuru, Jean Paul Nkundineza uregwa ibyaha byo gutukanira mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Isomwa ry’uru rubanza rufite amapaji icyenda (9) ku ifungwa n’Ifungurwa ry’agateganyo ryari riteganyijwe kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023 saa munani ariko ryaje kwimurirwa isaha rishyirwa ku isaha ya saa cyenda.
Urukiko rwavuze ko rusanga hari impamvu zikomeye zituma uyu munyamakuru akurikiranwaho ibyaha bitatu (3) muri bine (4) ubushinjacyaha bwamureze ruhita rutegeko ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni icyemezo amategeko yemerera uyu munyamakuru kujuririra mu gihe kitarenze iminsi 5.
Ibyaha Nkundineza aregwa bishingiye kuri Video yagiye agaragaramo mu bihe bitandukanye kuri sheni za YouTube zirimo iyitwa 3D TV Plus na JALAS Official yibasira Mutesi Jolly wabaye miss w’u Rwanda muri 2016.
Yamwibasiraga amushinja kuba ngo ari we wihishe inyuma y’ifungwa rya Prince Kid wateguraga ayo marushanwa ya Miss Rwanda aho Nkundineza yemezaga ko uwo mukobwa yari afite umugambi wo kwegukana ayo marushanwa.
Muri Video yanyuma yabaye imbarutso yifungwa rya Jean Paul yayikoze nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Prince Kid yumvikanamo hari aho abaza uwo Miss Jolly ati “Urishimye? Bamuguhe umurye?”
Uwo Prince Kid we byarangiye urukiko rukuru rumuhamije ibyaha byo gusambanya ku gahato bamwe muri abo bakobwa rumuhanisha gufungwa imyaka 5 muri Gereza.
Mu iburanisha kuri iyi ngingo ryo ku wa 01 Ugushyingo 2023, ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu munyamakuru gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu rwego rwo kugira ngo adatoroka ubutabera ndetse ngo no kugira ngo adakomeza gukora ibyaha.
Ni mu gihe ariko Nkundineza we yiregura yabwiye urukiko ko atakoze ibyaha. Ahubwo ko ibyo yakoze byafatwa nk’amakosa yo mu mwuga w’Itangazamakuru yakoraga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yavuze ko aho kujyanwa mu nkiko yakabaye aregerwa urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, cyane ko ibyo aregwa biri mu nshingano zabyo akanibaza niba ubushinjacyaha butazi ko ari z’urwo rwego.
Yakomeje agaragaza ko adakwiye gufungwa by’agateganyo mu gihe akurikiranwe kugira ngo abone uko ajya kwita ku muryango we w’umugore n’umwana w’amezi 10 wahungabanyijwe n’itabwa muri yombi rye.
Me Ibambe Jean Paul uri mu banyamategeko babiri bunganira Nkundineza nawe yavuze ko bidakwiye ko uyu munyamakuru ahanwa by’intangarugero nk’uko ubushinjacyaha bubyifuza, kuko nta cyaha yakoze, ahubwo “yakoze amakosa y’umwuga”.
Uyu munyamategeko abona ko Nkundineza akwiye gufungurwa by’agateganyo, agahagarika by’agateganyo umwuga w’itangazamakuru mu gihe ari kuburana.
Nkundineza yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura. Akurikiranweho icyaha cyo gutukanira mu ruhame, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha.