Abagabo n’abagore batarashaka bahuriye mu masengesho yo gusengera abo bazashakana birangira bamwe bashimanye
Mu gihugu cya Nigeria habaye amasengesho y’akataraboneka yahuje abasore n’inkumi batarashaka abagabo cyangwa abagore mu rwego rwo gusengera abo bazashakana.
Aya masengejo yitabiriwe n’abantu benshi cyane gusa ngo igitangaje abakobwa nibo bari benshi muri aya masengejo kurusha abasore.
Aya masengejo kandi ngo yitabiriwe n’umubare munini w’abantu badafite abakunzi, gusa nanone abasore benshi basohotse babonye abo bazabana.
Umwe yagize ati:”abasore bose binjiraga hano ari bonyine, gusa igitangaje basohokaga bafatanye ukuboko na bamwe mu bakobwa nabo bitabiriye aya masengejo”.