Dr Mbonimana Gamariel uhamya ko yiyirukanye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yari abereye umudepite kubera ubusinzi, yanditse igitabo gishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Nk’uko uyu mwanditsi yabisobanuriye ku rubuga rwa X kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, iki gitabo cyitwa “Imbaraga z’Ubushishozi’ kizasohoka mu Gushyingo 2023.
Iki gitabo kirimo igice yise ‘Kugenda mu nzira y’ubushishozi’ gikubiyemo inama 10 Dr Mbonimana yageneye urubyiruko ku buryo rwakwirinda ibiyobyabwenge, zirimo igita iti: “Gira ubumenyi butuma ukomera.”
Nk’uko yakomeje abisobanura, iki gitabo gishingira kuri siyansi kandi kiri muri gahunda ya ‘Tunyweless’ isaba by’umwihariko urubyiruko kunywa ‘agasembuye gake’. Harimo ijambo rigira riti: “Inzoga zigabanya ubushobozi bw’ubwonko bwo gutekereza, zidurumbanya umubiri w’umuntu kubera imisemburo izirimo.”
Dr Mbonimana yatangaje ko abazitabira imurikwa ry’iki gitabo harimo babiri biganye mu mashuri yisumbuye, babiri bari kumwe ubwo ‘yiyirukanaga’ mu Nteko kubera gusinda, ba Pasiteri babiri bamubatije, nyir’akabari yanywereyemo bwa mbere, umupolisi na Padiri wamusuye ubwo yarekaga inzoga.
Ubwo Dr Mbonimana ‘yiyirukanaga mu Nteko’, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho amugaragaza yasinze, yumvikana avuga ati: “I have talked, I have finishe, the plot is over.” Yasobanuye ko aya magambo “y’umusinzi wamamaye kuri social media hose” ari muri iki gitabo.
Dr Mbonimana yeguye mu Nteko tariki ya 11 Ugushyingo 2022, nyuma y’aho Perezida Paul Kagame wari witabiriye ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri avuze ko abapolisi bamufashe kenshi atwaye imodoka, yasinze bikabije.
Tariki ya 15 Ugushyingo Dr Mbonimana yasabye imbabazi, asezeranya Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose ko atazongera kunywa inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye.”