Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yarahiriye kubaka inkuta ndende zitandukanya igihugu cye n’ibituranyi byo mu burasirazuba, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagituye.
Mu nama yo kubungabunga uruzi rwa Congo, Amazon na Borneo Mekong n’amashyamba yakomereje i Brazaville muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Tshisekedi yavuze ko abaturanyi bari guhungabanya umutekano w’Abanyekongo, bikabica.
Perezida wa RDC yasobanuye ko intandaro yo guteza ibibazo mu gihugu cye ari uko ngo aba baturanyi bisahura umutungo wacyo, ari wo amabuye y’agaciro gikungahayeho, cyane cyane mu burasirazuba. Ati: “Mu burasirazuba bwa RDC, abaturanyi baraza bakabiba urupfu, bakabiba ibibazo mu gusahura umutungo.”
Yavuze ko azashyira iherezo ku myitwarire y’abaturanyi kandi nyuma y’aho azahita yubaka urukuta rutandukanya RDC na bo. Ati: “Umunsi tuzashyira iherezo kuri aba bantu, tugashyira ku iherezo iyi myitwarire, njyewe Perezida wa RDC ntabwo nzubaka ibiraro ahubwo nzubaka inkuta kugira ngo ndindire umutekano abaturage banjye.”
Perezida wa RDC yavuze ko Abanyafurika badakwiye kwitana abavandimwe mu gihe baterana ibyuma mu mugongo. Ati: “Dukwiye kwirukana uburyarya hagati yacu. Tugomba kurebana mu maso nk’Abanyafurika, tukabwirana ko tudakwiye kwitana abavandimwe mu gihe duterana ibyuma mu mugongo.”
Nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, Tshisekedi yamaganye icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda. Gusa u Rwanda inshuro nyinshi rwasobanuye ko ibyo uyu Mukuru w’Igihugu avuga bidafite ishingiro kuko nta nyungu rwakura mu guhungabanya abaturanyi, ahubwo ngo ibibazo biri muri iki gihugu ni ingaruka z’imiyoborere mibi yakiranze.