Manchester United yatsindiwe na Manchester City imbere y’abafana bayo kuri Old Trafford mu mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Bwongereza.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ukwaki 2023, ni bwo umukino wari utegerejwe na benshi haba ku bafana 73.502 bari kuri Stade ndetse n’abandi bawukurikiraniye ku ikoranabuhanga wabaye.
Mbere yo gutangira abakinnyi ndetse n’abafana bari bakurikiye umukino babanje gufata umwanya wo kwibuka uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Manchester United ndetse n’u Bwongereza Sir Bobby Charlton uherutse kwitaba Imana.
Manchester United yagaragaje ko yinjiye mu mukino bwa mbere kuko ku munota wa kabiri gusa yari yegereye izamu rya Manchester City ubwo Scott McTominay yateraga ishoti rikomeye ariko Umunyezamu wa Ederson Moraes awukuramo, bagenzi be bakiza izamu.
Icyo gihe Man City yahise ikanguka na yo itangira gukina umupira wo guhererekanya ndetse ikanawugumana inshuro nyinshi ku buryo Man United yasigaye icungira ku mipira yihuta.
Uburyo bwa mbere bwa Man City bwabonetse buturutse ku mupira wo ku mutwe watewe na Phil Foden awuherejwe na Kyle Walker ariko umunyezamu André Onana awukuramo utamugoye cyane.
Umukino wageze mu minota 15 amakipe yagabanyije umuvuduko yarimo akiniraho ariko bigaragara ko Man Ciy ari yo iri kuwiharira ndetse inawukinira mu kibuga cy’ikipe bihanganye.
Ku munota wa 20 Julian Alvarez yateye koruneri yavanwe imbere y’izamu, umupira ufatwa na Jack Grealish wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko unyura hafi gato y’izamu.
Ibintu byahindutse ku munota wa 25 ubwo Rasmus Højlund yasunikaga Rodri mu rubuga rw’amahina ariko Umusifuzi Paul Tierney, arabyihorera gusa abo kuri VAR baramuhamagara bamubwira ko habayemo ikosa ahita atanga penaliti yatewe na Erling Haaland ayishyira mu izamu.
Man City yahise ikomeza kugira icyizere ndetse irusha cyane Manchester United mu minota yose yari isigaye kugira ngo igice cya mbere cyongeweho iminota ine kirangire.
Mu cya kabiri, Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, yatangiranye impinduka akuramo Sofyan Amrabat yinjizamo Mason Mount.
Izi mpinduka zisa n’aho ntacyo zamufashije kuko nyuma y’iminota itatu gusa yahise atsindwa igitego cya kabiri gishyizwemo nanone na Erling Haaland akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye kuri mugenzi we Bernardo Silva.
Nyuma y’iki gitego Man United yayoboye umukino mu kugumana umupira ishaka uko yatangira kugabanya ikinyuranyo ariko abakinnyi bayo bananirwa kubona aho bamenera ngo begere izamu rya Man City ryatewemo amashoti make muri uyu mugoroba.
Ku munota wa 69, Christian Eriksen yazamuye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Man City ndetse agira Imana Marcus Rashford arawufata ariko ananirwa kuwushyira mu izamu arawamurura.
Kuva icyo gihe Man City yagarutse ishaka kongera gutsinda ikindi gitego yongera gutangira kwegera nanone izamu rya Man United yakoze izindi mpinduka igakuramo Rasmus Højlund na Victor Lindelof igashyiramo Sergio Reguilon na Alejandro Garnacho.
Kuva ku munota wa 77, Man City yafashe umupira iwumarana iminota itatu hahita haboneka icya gatatu ku wa 80 gishyizwemo na Phil Foden aherejwe na Erling Haaland wari mwiza muri uyu mukino.
Umukino warangiye Man United yinjirijwe ibitego bitatu imbere y’abakunzi bayo ndetse inaguma ku mwanya wa munani n’amanota 15 mu mikino 10 imaze gukinwa. Ni mu gihe mukeba wayo yagize 24 atuma yegera Tottenham Hotspur na Arsenal kugeza ubu ziyoboye andi makipe muri Premier League.