Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 nyuma y’uko bigaragaye ko barimo kunywa inzoga ku rwego rw’umurengera.
Ibi ngo bibakururira akaga karimo kurwara agahinda gakabije ndetse no kuba bakwiyahura.
Ubushakashatsi bugaragaza ko uru rubyiruko rwihariye 15% mu kunywa inzoga.N’ubwo uru rubyiruko arirwo ruvugwa cyane, n’abakuru nabo usanga bibasiwe n’inzoga z’umurengera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubuzima RBC, ruvuga ko buri ngano yose y’inzoga umuntu anywa ishobora kumugiraho ingaruka ahubwo ibyiza ari ukubireka kuzinywa.
Mu rubyiruko rungana na 15% runywa inzoga, 4% muri bo baba baramaze kuba imbata yazo, ku buryo usanga bakurijemo ingaruka zitandukanye zirimo kubura ubuzima cg kwishora mu mibonano mpuzabitsina bityo bagakurizamo uburwayi nka Virusi itera SIDA.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bangana na 48.1 banywa inzoga.Mu myaka icyenda ishize ngo bakaba bariyongereyeho 6.8.