Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwigondera inzu ziciriritse ukiri muto cyane, ku buryo abarenga 50% nta bushobozi babifitiye.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo ku wa Kabiri yari yitabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri gahunda yo kubaka amacumbi aciriritse Leta imaze igihe yarihaye.
Abadepite bagaragaje ko batumva impamvu iyi gahunda ikomeje kudindira, nyamara hari ubutaka bwo mu turere twa Kicukiro na Gasabo bwakabaye bwubakwamo ariya mazu bukomeje kutabyazwa umusaruro kandi Leta yarabushoyemo umurengera w’amafaranga.
Abadepite kandi bagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko yo kubaka inzu ziciriritse bakananirwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo kubera kubura ubushobozi, ikindi inzu zubakwa ugasanga zitujuje ubuziranenge.
Ni ibibazo abadepite basabye ko Minisiteri ifite ibikorwaremezo mu nshingano zayo yakwitaho, kugira ngo Abanyarwanda babone amacumbi ahendutse.
Minisitiri Gasore yagaragaje ko bimwe muri biriya bibazo biterwa no kuba hari amafaranga Leta yemeye gutanga nk’inyunganizi atabonekera igihe, ikindi akaba ashobora kuba adahagije.
Yavuze ko aho bigeze “umuntu wese ntabwo akwiye gutekereza gutunga inzu”, bijyanye no kuba hari igice kinini cy’Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kugura inzu zihendutse. Yavuze ko aba bantu bakwiye gutekereza gushaka uko bakodesha inzu za make aho gutekereza gutunga inzu zabo bwite.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo yerekana ko Abanyarwanda bangana na 2,7% ari bo bonyine bafite ubushobozi bwo kwigurira inzu kandi nta na nkunganire ya Leta bahawe.
Aba byibura ni abahembwa umushahara ungana na Frw miliyoni 1,2 buri kwezi.
MININFRA kandi ivuga ko Abanyarwanda bangana na 46,5% ari bo bashobora kwigurira inzu ziciriritse ariko bisabye ko bahabwa nkunganire na Leta, mu gihe 50,8% bahembwa munsi ya Frw 200,000 badafite ubwo bushobozi kabone n’ubwo bakunganirwa na Leta.