Nyuma y’igihe baragerageje kugira ibanga amakuru y’urukundo rwabo, byaje kumenyekana ko Chris Eazy amaze igihe yaratwawe umutima na Umuhoza Pascaline uri mu nkumi zahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Amakuru y’urukundo rwabo yagiye hanze mu minsi mike ishize ubwo uyu muhanzi yafataga ifoto ye n’uyu mukobwa, agiye kuyimwoherereza ashiduka ayishyize kuri snapchat ihita ikwira ahantu hose.
Mu gushaka kumenya imvano yayo, Igihe dukesha iyi nkuru yagerageje kubaza inshuti ya hafi y’uyu muhanzi ufite amakuru, ahamya ko ari ifoto Chris Eazy na Umuhoza Pascaline bafashe cyera icyakora kuri ubu yongeye kwamamara.
Ati “Ni ifoto imaze iminsi, sinibuka igihe bayifatiye gusa yongeye kwamamara kuko Chris Eazy yayishyize kuri Snapchat atabishaka ashiduka yagiye.”
Uyu waduhaye amakuru avuga ko iyi foto Chris Eazy yayikoze ashyiramo indirimbo ya The Ben kubera uburyo mu minsi ishize yari iri kugarukwaho cyane, agiye kuyoherereza umukunzi we birangira ayisangije abamukurikira kuri Snapchat.
Bivugwa ko Chris Eazy n’uyu mukobwa usigaye yibera muri Pologne bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga.