Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Uwitonze Valens usanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa ya Frw miliyoni 25.
RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X.
Uru rwego rwavuze ko ruswa uyu mugabo yakiraga yari mu rwego rwo “kugira ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge.”
Uwitonze kuri ubu “afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.”
RIB nyuma yo kumuta muri yombi yavuze ko ishimira abantu bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa, ahubwo bagatanga amakuru atuma abasaba ruswa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Icyaha cya ruswa gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Mu gihe Uwitonze yaba agihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.