Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe mu kagali ka Nyagatoma haravugwa umuco bamwe mu bagabo baho badukanye wo guta ingo zabo bakajya gushaka abagore badafite abana benshi kugirango babone uko barya bagahaga.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu bagore bo muri uyu murenge, aho bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’uko abagabo babo babona babyaranye abana benshi bagahitamo guhunga urugo bakishakira ahari bacye.
Bamwe mu baganiriye n’igitangazamakuru cya Flash, bavuga ko basanga iyi ngeso iterwa n’inda nini ituma abagabo bata inshingano .Hari uwagize ati”Kubera rero inda nini yateye yo kugirango abagabo badute kuko nta biryo bihagije dufite.
Urugero batanga ngo ni nk’umugabo ufite abana nka batanu, noneho agahitamo ninjya ku mumama udafite umwana cyangwa se ufite umwe kugirango arye yijute.
Gusa ibi bitandukanye n’ibitangazwa na bamwe muri abo bagabo aho bo ngo usanga babata kubera ko bishyize hejuru bakibagirwa inshingano zabo no kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ibyo rero ngo bituma bigendera bakajya gushaka aho babumvira nk’abagabo mu rwego rwo kwirinda impfu za hato na hato biturutse ku makimbirane y’imiryango.
Gasana Stephen , Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko iyo umuntu ashinze urugo yiyemeje inshingano ikindi kandi ngo ni uko bakwiye kubyara abo bashoboye kurera nka kimwe mu bisubizo birambye.
Muri aka karere havugwa imiryango myinshi ibana mu buryo butemewe n’amategeko gusa ngo bakaba bashishikarizwa gusezerana mu matego mu rwego rwo kwirinda gukimbirana.