Amakuru ahari aravuga ko Prince Kid wari waramaze gukatirwa imyaka 5 mu rukiko, ko kugeza ubu atabarizwa mu Rwanda.
Biravugwa ko Prince Kid yagiye mbere y’uko akatirwa n’urukiko akaba ari nayo mpamvu atigize agaragara mu rukiko igihe yasomerwaga.
Biravugwa ko kugirango Prince Kid agende yabanje kunyura inzira yo ku butaka agaca mu gihugu cya Uganda akabona kurira indege ngo kuko i Kigali atari kubona uburyo agenda.
Amakuru avugwa muri rubanda avuga ko Prince Kid yavuye muri Uganda yerekeza Qatar, akigerayo ahura n’inshuti ye bahita berekeza Australia.
Gusa kuri ubu ayo makuru yose ni avugwa ntabwo nyiri ubwite yigize abyemeza ko yasohotse igihugu cyangwa ngo ubuyobozi bubyemeze, gusa ahari umwotsi haba hari n’umuriro.