Uwitwa Joseph Shakur abinyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter, yabarijije Leta ngo imusubize uko umuntu yabigenza igihe RIB imuhamagaje maze akabura itike imujyana kwitaba.
Yagize ati “Lata reka mbabaze, ese RIB igutumijeho igasanga nta tike (ticket) ufite byagenda ute!?”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yahise amusubiza ati “Uraho neza Shakur? Kugeza ubu mu bantu batumijwe ntawigeze agaragaza ikibazo cy’amikoro make.
Niharamuka hari ugize icyo kibazo, ubwo kizashakirwa igisubizo. Ntawe byari bikwiye gutera impungenge. Urakoze kubaza.”
Uru rwego kandi rwanamaze impungenge abavuga ko iyo RIB iguhamagaje utagaruka Umuvugizi warwo avuga ko atari byo ko hari n’abahamagarwa bashaka ko batanga amakuru. Yatangaje ko kandi abantu batagakwiye gutinya RIB kuko ari urwego rw’abaturage yongeraho ko iyo uhamagajwe ukanga kwitaba, uzanwa ku gahato.