Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Ntibansekeye Léodomir, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gukurikirana ibikoresho, uherutse kubika ibikoresho byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibyabafite ubumuga, mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze.
Amakuru duķesha IGIHE ni uko uwo mukozi yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside.
Ibyo bikoresho byabitswe mu Rwibutso, ni matola zari zigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’amagare y’abafite ubumuga bitigeze bihabwa abo byari bigenewe bikabikwa mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Musanze, kikaza kuba gito bikimurirwa mu Rwibutso rwihishwa bikozwe n’uyu mukozi.
Aya makuru yaje kumenyekana mu Cyumweru gishize ubwo abagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bakoreraga ingendo mu turere dutandukanye, ubwo biteguraga gusura uru Rwibutso nibwo byakuwemo igitaraganya ndetse hari n’amakuru y’uko inzego zitandukanye zirimo na Ibuka zahise zitangira gukurikirana iki kibazo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru asaba abantu bose kwirinda icyaha nk’iki kuko RIB idateze kubyihanganira.
Yagize ati “Mu ibazwa ry’ibanze Ntibansekeye yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze ngo kuko byari biteje umwanda agashaka aho abishyira mu kindi cyumba, ngo rero we yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr Murangira yasabye abantu kwirinda ibyaha nk’ibi byo gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, ruri mu bimenyetso by’amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo.
Ati “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yitwaje uburangare cyangwa se n’ubundi buryo bwo guteganya guke.”