Amakuru aravuga ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yibereye mu kwezi kwa buki I Dubai n’umugore we Iradukunda Elsa baherutse gushyingiranwa. Ishimwe aherutse guhabwa igifungo cy’imyaka itanu muri gereza n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwinezereza ku bakobwa ba miss Rwanda.
Ibihuha biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Ishimwe yahunze igihano yahawe, icyakora inzego zitandukanye zikaba ntacyo zirabivugaho.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Igorora, yabwiye umunyamakuru wa Radiotv10 ati “mu by’ukuri ibyo ntabyo twamenya atarageze byibura hamwe muho dushinzwe.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry nawe yamubwiye ko nta makuru abifiteho, ati “Ahubwo mwebwe mwayaduha niba hari icyo mubiziho.”
Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha aregwa, gusa aza guhamwa n’ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Kugeza ubu abenshi baremeza ko Ishimwe ashobora kutazagaruka mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibi byaha bivugwa ko yakoze agitegura irushanwa rya miss Rwanda.
Ntabwo harajya ukuri ku hantu yaba aherereye ndetse yewe n’urukiko ntabwo rwigeze rutegeka ko ahita afatwa ngo afungwe.