Abagabo batatu bo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, biravugwa ko banyweye umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, bikekwa ko bageragezaga kwiyahura umwe bimuviramo gupfa.
Uwapfuye ni uwitwa Iradukunda wo mu Mudugudu wa Mitobo mu Kagari ka Nyabigoma, akaba yari afite imyaka 20. Ku wa gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, byamenyekanye ko yanyweye tiyoda abaturage bamwihutishiriza kwa muganga akirimo akuka bagira ngo inzego z’ubuvuzi zimutabare, birangira apfuye.
Mu gihe hari hacyibazwa icyateye uwo mugabo kwiyambura ubuzima, nanone mu Mudugudu wa Rebero muri ako Kagari ka Nyabigoma, undi mugabo witwa Tuyiringire Félicien w’imyaka 26 y’amavuko, abaturanyi be bamusanze mu nzu mu masaha y’umugoroba wo ku cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, arimo ataka cyane avuga ko aribwa mu nda bikabije.
Ku gicamunsi cy’uwo munsi undi musore witwa Niyomugabo Alexis wo mu Mudugudu wa Nyakagezi, nanone muri ako Kagari ka Nyabigoma na we yari yagerageje kwiyahura anyweye tiyoda agira ngo apfe, biturutse ku kuba ababyeyi be bari bagerageje kumucyaha kubera ibirayi bivugwa ko yari yabibye.
Kigali Today dukesha iyi nkuru iracyagerageza kuvugana n’abayobozi muri ako gace, gusa hari amakuru avuga ko uretse Niyonzima wapfuye, abandi ari bo Tuyiringire na Niyomugabo bagikurikiranirwa hafi mu buvuzi, ari nako hacukumburwa icyateye abo bagabo guhuriza ku mugambi wo kugerageza kwiyahura bakoresheje tiyoda.