Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ijoro ry’uyu wa 16 Ukwakira 2023 rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi umunyamakuru Nkundineza Jean Paul umenyerewe mu gukora inkuru z’ubutabera.
Ku rubuga rwa X, uru rwego rwagize ruti: “RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance). Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.”
Uyu munyamakuru yari yahamagawe na RIB tariki ya 14 Ukwakira 2023 kugira ngo agire ibyo asobanura kuri uyu wa 16 Ukwakira. Bimenyekanye ko yabazwaga ku magambo aherutse kuvuga kuri Miss Mutesi Jolly nyuma y’aho urukiko rukuru rukatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu.
UBUTABERA
RIB ifunze umunyamakuru Nkundineza
YANDITSWE NA
TUYIZERE JD
Yanditswe kuwa 16/10/2023 21:56
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ijoro ry’uyu wa 16 Ukwakira 2023 rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi umunyamakuru Nkundineza Jean Paul umenyerewe mu gukora inkuru z’ubutabera.
Ku rubuga rwa X, uru rwego rwagize ruti: “RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance). Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.”
Uyu munyamakuru yari yahamagawe na RIB tariki ya 14 Ukwakira 2023 kugira ngo agire ibyo asobanura kuri uyu wa 16 Ukwakira. Bimenyekanye ko yabazwaga ku magambo aherutse kuvuga kuri Miss Mutesi Jolly nyuma y’aho urukiko rukuru rukatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu.
IHAMAGARA RYA RIB KURI NKUNDINEZA RIKURIKIWE N’IFUNGWA RYE
Aya magambo yayavuze atya “Félicitation Mutesi Jolly. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa Amarula? Ugiye gukora Party? Ikintu ukora cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti ’enjoy’, uramugaritse nta kundi. Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo, ntabwo nagenda ntakakubwiye. Bimaze iki operasiyo yose wakoze? Tumuguhe umurye? Mutware”
Mu kiganiro Nkundineza yagiranye na BWIZA ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ukwakira, yari yatangaje ko amagambo yavuze kuri Jolly ari yo yatumye ahamagazwa. Ati : “Kugera uyu mwanya ndatekereza ko ari cyo bampamagariye ahanini kubera yuko mvuga biriya, ndi gukora reportage, ntabwo yari yarampamagaye. Ariko ndebye mu gikari, kuri telefone yanjye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha, ukuntu yafashe utuvidewo twose, urabizi ko bagiye baca utuvidewo, bakagushyira ku mbuga nkoranyambaga, yaratumpaye, ambaza impamvu nabikoze, ndabimusobanurira.”
Yakomeje ati: “Ni ubwa mbere bantumyeho mu buryo buri official. Ariko ndamutse natumweho bikomoka ku nkuru nakoze, RMC iri aho, iri mu biro, cyaba ari igipimo cyiza cyo kureba agaciro ka RMC mu banyamakuru. Ejo nzitaba, ningira amahirwe nzagaruka. Nintanayagira kandi, nzaba ndi mu y’abagabo nk’abandi bose, nta kundi byagenda.”
BWIZA yamubajije impamvu muri dosiye ya Prince Kid, yagiye agaruka cyane kuri Miss Jolly, asubiza ati: “Ni we key muri uru rubanza n’ubwo atarimo nk’uregwa, ntabemo nk’umu-victime ariko nk’umukobwa witinyutse, ni we watanze ikirego. Ubwo hasomwaga icyemezo cyarekuye Prince Kid mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, umucamanza yamenshoninze ko mu bari mu rubanza, Jolly arimo, ari mu ba mbere mu batanze ikirego. Rero kuba yavugwa muri reportage, nta kidasanzwe kirimo.”
Nkundineza afungiwe kuri sitasiyo ya Kimihurura mu gihe hatunganywa dosiye ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha.