Abameze nka Kazungu bareze! I Kigali, Umukobwa yatabaje RIB nyuma y’uko akundanye n’umusore wiyitaga umusirikare akaza kumwiba utwe twose twari mu nzu.
Umukobwa witwa Asifiwe kuri X yahoze ari twitter, yatabaje RIB na Polisi nyuma y’uko hari umusore witwa Eric bakundanye akaza kumwiba utwe twose.
Yagize ati: “Muraho neza RIB, uyu musore twarakundanaga akaza kunsura akiyitirira ko arumusirikare rimwe na rimwe yaramamagaraga ngo nimuhe aho kuruhukira nkamwizera nkamutiza inzu yanjye akaba ariho aryama kubera ko nabaga ndi mukazi jyewe naratashye nsanga ibikoresho byajye byose yabyibye.”
Akomeza agira ati: ”Mufashije mukamunkurikiranira mwaba mukoze kuko wasaga atarijye jyenyine yaba yarabikoreye ajyenda ababwirako ari umusirikare, hakaba hari n’abandi bameze nkanjye. ”
urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwasabye uyu mwari kugana uru rwego maze agatanga ikirego kyri sitasiyo ya RIB imwegereye ubundi iki kibazo bakagikurikirana.
Muraho neza @RIB_Rw uyumusore twarakundanaga akaza kunsura akiyitirira ko arumusirikare rimwe narimwe yaramamagaraga ngo nimuhe ahokuruhukira nkamwizera nkamutiza inzu yajye akaba ariho aryama kuberako nabaga ndimukazi jyewe naratashye nsanga ibikoresho byajye byose yabyibye. pic.twitter.com/j11aFtMjat
— ASIFIWE liesse (@AsifiweLiesse) October 5, 2023
Muraho neza Asifiwe, mwihutire gutanga ikirego kuri Station ya RIB ibegereye kugirango tubikurikirane.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 5, 2023