Ubwato butwara indege z’intambara bwa Amerika, USS Dwight D Eisenhower Carrier Strike Group bwasanze ubundi, USS Gerald R Ford, bwageze mbere mu Nyanja ya Mediterane, mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas kuva kuwa Gatandatu ushize.
Igisirikare cya Israel cyagaragaje ko cyiteguye kwagura intambara kuri Gaza n’ibitero bihuriweho biturutse mu kirere, ku nyanja no ku butaka.
Israel kandi yakomeje gutera ibisasu kuri Gaza mu gihe yasabye abaturage miliyoni 1.1 batuye muri Gaza y’Amajyaruguru kwimuka mu majyepfo mbere y’igitero cyo ku butaka nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Nibura Abanyapalestina 2,329 bamaze gupfa mu gihe abandi bagera ku 9.700 bakomeretse kugeza ubu mu bitero by’indege bya Israel byibasiye Gaza. Umubare w’abantu biciwe muri Israel ugera ku 1300, abandi barenga 3,400 barakomeretse kuva Hamas yagaba igitero ku majyepfo ya Israel mu mpera z’icyumweru gishize.
Irani yihanangirije Israel iyisezeranya “umutingito ukomeye” wo guhangana niba idashoboye guhagarika “ibyaha by’intambara” muri Gaza.