Abaturage babiri bo mu Mirenge ya Ndego na Murundi yo mu Karere ka Kayonza, bariwe n’imvuvu zirabakomeretsa harimo n’umwe zakomerekeje ku rutugu mu buryo bukomeye.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023, uwa mbere imvubu yariye ni umugabo wari urinze umurima we mu rwego rwo kwirinda ko imvubu zamwonera imyaka.
Uyu mugabo imvubu yamufatiye mu Murenge wa Ndego mu Kagari ka Kiyovu, aho we na mugenzi we bari baraye ijoro barinze imirima bahinzemo imyaka kugira ngo imvubu zitayona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Kabandana Patrick, yatangaje ko iyo mvubu yabagezeho mu rukerera maze umwe imufata urutugu, mugenzi we ngo yahise ayimurika asa n’uyikanga iza ije kumufata bahita biruka barayisiga nubwo uwo wundi yari yamaze kumuruma urutugu.
Ati “Bari abagabo babiri bari bagiye kurinda imirima yabo kuko imvubu zikunda kuyona cyane, ubwo rero umwe imvubu yamutunguye ashiduka yamufashe urutugu, uwo wundi yaje kuyikanga imuhugiraho birangira bayicitse, uwakomeretse twahise tumujyana kwa muganga.”
Gitifu Kabandana yasabye abaturage kwirinda kwegera ibice bigaragaramo imvubu mu masaha ya nijoro ngo kuko bashobora kuhaburira ubuzima.
Yavuze ko abo imvubu zoneye hari gahunda yashyizweho yo kubishyura kandi ko bitagitinda cyane, aho kuhaburira ubuzima.
Ahandi imvubu yariye umuturage ni mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa, aho umugabo w’imyaka 29 wari uri gutunganya urwuri kugira ngo baruhingemo, imvubu yamusanzemo ahagana Saa Kumi n’Imwe z’igitondo imuruma ikirenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uwo muturage yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima akavurwa kuri ubu akaba ameze neza.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwitwararika bakirinda kwegera mu bice bibarizwamo imvubu kuko ngo abenshi basanzwe babizi kandi bazi neza n’amasaha zikunze gukukira zikajya i Musozi, yavuze ko muri aka Kagari ahari icyuzi gihangano habarizwa imvubu nyinshi ngo abaturage bakwiriye kwiga kubana nazo birinda kuzegera.