Padiri Nahimana Thomas aratangaza ko ari umwe mu bakandida bazahatana ku mwanya wa perezida w’u Rwanda mu matora ya 2024, mu matora aheruka ya 2017 nabwo yari yabitangaje ariko ntiyabikora.
Uyu mugabo ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa yari aherutse kumvikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akubutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho ngo yaganiriye na perezida Felix Tshisekedi ngo bakemeranya ubufatanye mu gushaka uko bahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Hari abantu babifashe ariko nk’ikinyoma gikomeye cy’uyu wihayimana bagendeye ko mu bihe bitandukanye hari n’ibindi binyoma yigeze kubeshya maze bamusaba ikimenyetso icyo ari cyo cyose cyagaragaza ko yaba yarageze i Kinshasa muri DRC ariko ntiyagitanze.
Uwitwa Kambanda yamushyiriyeho intego y’amadolari 20,000 (Arenga miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo agaragaze ikimenyetso cy’uko koko yaba yarahuye na Tshisekedi ariko nta kimenyetso Nahimana arerekanye kugeza ubu.
Kuri ubu rero noneho Nahimana Thomas ari kuvuga ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe muri 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashyizeho ifoto ye izengurutswe n’imbunda nyinshi ati “Yego. Ni umukandida mu matora ya perezida ya 2024.”
Abakoresha uru rubuga mu kumusubiza bamwibukije ukuntu ari umubeshyi ndetse ari mu bantu badakunzwe yaba mu Rwanda no mu mahanga, nk’uwiyita Ruganzu yamubwiye ati “Njyewe mba mu Rwanda nakoze ubushakashatsi mu rubyiruko, icyo nabonye kimwe nuko wanzwe!!! Ese ko njya mbona na ba bandi b’iyongiyo watekeraga imitwe ubarya udufaranga Ko nabonye nabo bagenda bagutera uw’inyuma ubundi usigaye kuki? Yewega President!! Iyo babuze.”
Ibimeze nk’ibi Nahimana Thomas yanabikoze no mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba mu Rwanda muri 2017, icyo gihe yavuze ko aziyamamaza ndetse no mu gihe cyo gutangira urwo rugendo abwira abari bamushyigikiye ko yavuye mu Bufaransa hanyuma ngo yagera i Nairobi akabura indege imugeza i Kigali ngo kubera ko u Rwanda rwazibujije ariko asabwe ibimenyetso nabwo ntiyabitanga.
Muri 2020 nabwo Nahimana yakwirakwije igihuha kivuga ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yapfuye nyuma bigaragaye ko yabeshyaga araruca ararumira.
Uyu mupadiri kuri ubu waciwe na Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, yiyita impunzi ya politiki ariko mu mvugo ze akunze kumvikana ahakana akanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “LeProphete.fr”