Guverinoma ya Israel yatangaje ko “iri mu ntambara” nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa Hamas zibarirwa muri za mirongo zinjiye rwihishwa ku butaka bwa kiriya gihugu zikahagaba igitero.
Amakuru avuga ko ziriya nyeshyamba zo muri Palestine zambutse uruzitiro rutandukanya iki gihugu na Israel mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Hamas yinjiye muri Israel mu gihe iki gihugu cyanarashweho ibisasu byo mu bwoko bwa Rocket byarasiwe mu ntara ya Gaza.
Umunya-Israel umwe ni we byamenyekanye ko yishwe na ziriya nyeshyamba, na ho undi muntu umwe yicwa n’isisasu cya Rocket cyanakomerekeje ababarirwa mu magana.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Gatandatu yarahiye ko Hamas “izishyura ikiguzi itigeze imenya” nyuma y’ibitero byayo ku gihugu cye.
Igisirikare cya Israel kuri uyu wa Gatandatu cyatangaje ko indege zacyo z’intambara zibarirwa muri mirongo ziri kugaba ibitero ku birindiro n’ibikorwa remezo bya Hamas biherereye mu ntara ya Gaza.
Ni icyemezo EDF ivuga ko cyafashwe mu rwego rwo gusubiza ibitero by’uriya mutwe.
Israel kandi ivuga ko yamaze gukora ubukangurambaga mu nkeragutabara zayo zirenga ibihumbi 10 mu rwego rwo guha isomo uriya mutwe.
Kuri ubu umunya-Palestine umwe ni we byamenyekanye ko yishwe n’ibitero by’indege z’intambara za Israel.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ibisasu bya Rocket byatangiye kuraswa muri Israel biturutse muri Gaza, intara isanzwe iyoborwa na Hamas.
Mu gihe za Alarms [ubuduha] zarimo zitanga impuruza hirya no hino mu guhugu, Igisirikare cya Israel cyatangaje ko “ibyihebe byari byinjiye ku butaka bwa Israel” binyuze mu byerekezo bitandukanye.
IDF yahise isaba abanya-Israel batuye mu duce turi mu majyepfo y’iki gihugu ndetse n’abatuye rwagati muri cyo kuba mu bwugamo, mu rwego rwo kwirinda ko bakwicwa n’ibisasu.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana amarwanyi ba Hamas bari bafite intwaro ziremereye banambaye impuzankano yirabura bari mu gace ka Sderot, batwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick-up y’umukara.
Muri aya mashusho aba barwanyi bagaragara bisa n’aho bari kurasana n’Ingabo za Israel, ku muhanda wo muri uriya mujyi uherereye kuri kilometero 1.6 uvuye muri Gaza.
Itangazamakuru ryo muri Palestine rivuga ko hari abasirikare benshi ba Israel bafashwe mpiri na Hamas, ndetse hari n’amashusho yakwirakwijwe yerekana abanya-Palestine batwaye imodoka z’igisirikare cya Israel.
Kugeza ubu umubare w’abasirikare Israel yaba yatakarije muri iriya mirwano ntabwo uramenyekana.