Ku wa gatatu tariki ya 2 Ukuboza 2021, Polisi ikorera mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Gatsibo yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 witwa Hakizisuka Jean Claude wafatanywe inyama z’imvubu bicyekwa ko yayiciye muri pariki y’igihugu y’Akagera.
Yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Munini, Umudugudu wa Nyamwiza. Yafatanwe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse. Uyu mugabo yafatanywe izi nyama z’imvubu ziri mu mufuka nkuko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba CIP Twizerimana Hamdum.
Yagize ati ”Yafashwe agana iwe mu rugo Abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yakomeje aburira abaturage bakora ubuhigi bw’inyamanswa kuko bitemewe ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, Yanaboneyeho kandi gushimira abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa abasaba gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese wangiza ibidukikije harimo n’inyamanswa.
Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).