Bamwe mu bakora akazi ko kwikorera imizigo ku isoko rya Nyarugenge bazwi nk’abakarani, barimo gutabariza bagenzi babo batatu bivugwa ko bari mu nzererezi kwa Kabuga, bakaba barashimuswe n’abanyerondo, aho ubiri inyuma ari umucuruzi uzwi nka Aimable bakunze kwita Rizehe ukora ubucuruzi bw’ibiribwa birimo umuceri, amavuta, isukari n’ibindi.
Aba baravuga ko intandaro zo kubafatisha bagafungwa ni uko bari baratanze amakuru kuri uyu mucuruzi y’ibyo akorera abakiriya be, ngo dore ko umuntu uguriye ibintu iwe aba ajyanye ibituzuye. Aba batanga urugero rw’uko ku ijerekani y’amavuta y’ubuto, uyu mucuruzi akuraho litiro ebyiri akayihobaganya akongera akayifunga, naho ku mufuka w’umuceri bikaba ari nk’ihame ko agomba gukuraho ibiro bibiri kuri buri mufuka ubundi bakarara bayidoda kugeza bukeye.
Aba bakomeza bavuga ko kandi uyu mucuruzi afata imiceri y’ubwoko butandukanye akagenda ayivangavanga akabeshya abakiriya ko iyo baguze yujuje ubuziranenge byahe byo kajya. Bamwe mu baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bagize ati “Uyu mukire niba umukoreye ukajya kumwishyuza agashaka kukwambura, nta kindi akora ahita ahamagara Gatete agahita aza n’imodoka y’abanyerondo bagahita bakujyana I Gikondo.”
Aba bakomeje bavuga ko bakeneye gukorerwa ubuvugizi kubera ko abakarani yabamaze, aho nko kuwa gatanu uwo Gatete yaje atwara abakarani batatu barimo Manirareba Alphonse wakoreraga uwo Rizehe, uyu akaba afungisha aba bakarani mu rwego rwo kwikiza abantu baba bashaka kumubangamira nyuma yo kubona amanyanga akorera abakiriya be.
Mu bakarani bafungiye kwa Kabuga mu nzererezi harimo Manirareba Alphonse, Ntirikina Eric na Nirigira Venant, aba bagasaba ko bagenzi babo barekurwa kuko babafunze babarenganya. Aba bakomeza bagira bati “Ibi bimaze igihe kinini cyane hano ntawe utabizi Gatete yaratuzengereje, niba hari ikibazo azi dufitanye nahamagare RIB ize idufate batujyane hariya tumenye ngo baradufunze tumenye ngo dufungiye iki.”
Ku ruhande rwa Aimable uzwi nka RIzehe, avuga ko nta muntu yafungishije ndetse n’ubwo buriganya akaba atabukora bwo kwiba abakiriya, akaba atanazi n’impamvu abo bakarani bavuga ko yafungishije bagenzi babo ati “njyewe nta muntu nafungishije rwose. Ndabaziza iki se ko nabirukanye ku kazi kanjye ngashyiraho abandi bakarani kubera ko serivisi batazikoraga neza nk’uko nari nzikeneye, hari ikindi kindi?”
Murekatete Patricie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge yavuze ko nubwo ari muri konji ariko agiye gukurikirana iby’iki kibazo.
Ati “Gatete kandi atagikorera ku rwego rw’umurenge ahubwo ari mu kagali? Ndabaza amakuru nkamenya ibyo ari byo ariko ntabwo nari nzi ko hari abakarani bafunze.”
Gitifu Murekatete yavuze ko ibyo kuba Rizehe agavura abakiriya Atari asanzwe abizi, icyakora amakuru akavuga ko bigeze kubimuhanira. Ku ruhande rw’abandi bacuruzi bakorera hafi ye bo bavuga ko iyi mico yo kwiba abakiriya bayimukemangaho kuko ubucuruzi bwe babona budaciye mu mucyo.