Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagiye hakwirakwira amashusho agaragaza amakosa abasifuzi bagiye bakora mu mikino itandukanye yo muri shampiyona y’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego komisiyo y’imisifurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze guhagarika abasifuzi bagera kuri batanu harimo abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abasifura mu mikino ya shampiyona y’abari n’abategarugori.
Muri aba basifuzi, batatu muri bo basifuye imikino ya Rayon Sport na babiri basifuye imikino y’ikipe ya Police FC.
Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est tariki ya 27 Ugushyingo 2021, yahagaritswe kumara ibyumweru bibiri by’imikino adasifura guhera tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Kuri uyu mukino wa Rayon na Etoile, Muneza Vagne wari umusifuzi wo hagati na we yahagaritswe ibyumweru bitatu guhera tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati mu mukino wahuje Rayon na Bugesera FC tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yahagaritswe ibyumweru bitatu guhera tariki ya 4 Ukuboza.
Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yahagaritswe ibyumweru bine by’imikino guhera tariki ya 4 Ukuboza.
Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino na we yahagaritswe ibyumweru bibiri by’imikino guhera tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Abandi bafatiwe ibihano ni ba komiseri babiri muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore; Sebahutu Yussuf mu mukino wahuje IPM WFC na Gatsibo WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo na Munyaneza Jean Paul mu mukino wahuje Kayonza WFC na Nasho WFC kuri uwo munsi. Bombi bahagaritswe amezi atandatu guhera ku munsi bamenyesherejweho uyu mwanzuro.