Polisi y’u Rwanda yarashe uwo bikekwa ko ari umujura w’insinga z’amashanyarazi ahita apfa. Polisi ivuga ko yagerageje gutema Abapolisi bari mu kazi birwanaho baramurasa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko iraswa ry’uyu musore utazwi kugeza ubu, byabereye mu Mudugudu wa Kiyoro, Akagari ka Munazi Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga saa munani n’iminota 50 zijoro.
Avuga ko uyu musore ubwo yahuraga n’aba Polisi bari ku irondo, yabikanze bamuhagaritse abangura umuhoro agiye kubatema, baramurasa ahita ahasiga Ubuzima.
Ati “Abapolisi bamusanze atwika izo nsinga yari amaze kwiba, kubera ko yari yitwaje ibikoresho birimo n’umuhoro ashaka kubatema nta kindi bari gukora bamurashe.”
Yagiriye inama abafite iyo ngeso yo kwiba insinga z’amashanyarazi, abazigura kubireka bakabicikaho.
SP Emmanuel Habiyaremye yakebuye kandi abaturage abasaba gukaza amarondo no kwicungira umutekano.
Nyiramana Clémentine wo mu Mudugudu wa Rwinkindi muri uyu Murenge wa Mushishiro, avuga ko mu minsi mike ishize abajura bibye insinga z’amashanyarazi ku rugo rwe.
Amashanyarazi avuga ko bahawe na Perezida Paul Kagame kubera ko bari mu cyiciro cy’abatishoboye bongera gusubizwa mu icuraburindi n’abajura.
Ati “Bamaze kwiba badusubiza mu bwigunge, ubu abaturanyi nibo bongeye kwishakamo ubushobozi batwishyurira izindi nsinga tuwusubizamo.”
Uyu mubyeyi ashimira inzego z’Umutekano zihashya ibisambo, akavuga ko bagomba guhanwa bihanukiriye kuko bangiza ibikorwa by’iterambere.
Bankundiye Noheli avuga ko umunsi abo bajura biba insinga bazengurutse mu Midugudu itandukanye biba insinga z’abantu benshi mu ijoro rimwe.
Ati “Abajura barasubuia inyuma gahunda ya Perezida Kagame yo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage benshi.”
Mu Ntara y’Amajyepfo Polisi imaze gufata abantu barenga 170 bakekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’abazigura bakaba bafatanywe insinga zifite metero 1687 z’uburebure.
SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko abenshi mu bafashwe bakekwaho iki cyaha cy’ubujura ari abo mu Karere ka Muhanga.
Ubwo twakoraga iyi Nkuru twasanze Umurambo w’uyu musore urambaraye hasi, hafi yawo hari ibikoresho yifashishaga muri ubwo bujura akekwaho.
Hari kandi abakozi ba RIB bari baje gukora isuzuma.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko iki kibazo cy’abiba insinga z’amashanyarazi gikomeje, cyakoma mu nkokora gahunda ya NST1 yo kuba mu mwaka wa 2024 ingo zose z’abaturage zizaba zifite Umuriro w’amashanyarazi.
Umurambo wa Nyakwigendera waje kujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.