Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, arasaba Abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi, guhinga ubutaka bwose bushoboka, kugira ngo igihembwe cy’ihinga 2024A kizatange umusaruro ushobora gutuma abaturage babona ibyo kurya bihagije.
Minisitiri Rwigamba yabitangarije mu Karere ka Ruhango, aho yatangirije igihembwe cy’ihinga 2024A, kuri site ya Gatare, mu Mudugudu wa Nyamaraba, Akagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana.
Minisitiri Rwigamba yavuze ko umwuga w’ubuhinzi ari wo mwuga wa mbere mwiza, kuko ari wo utunze abantu bose baba abahinga n’abadahinga, agasaba ko abaturage bahinga ubutaka bwabo bwose bushoboka, usibye gusa mu byumba bararamo mu nzu zabo.
Agira ati “Muhinge ubutaka bwose aho bishoboka musigaze gusa mu byumba by’uruganiriro n’ibyo muraramo, ahandi hose muhahinge. Niba ufite agataka gato teramo igihingwa cyaramira umuryango wawe, duhinge tubone ibiryo turwanye inzara tugire iterambere”.
Minisitiri rwigamba kandi asaba abaturage gukora ubuhinzi bukomatanyije n’ubworozi, kugira ngo babone ifumbire yo gutuma ubutaka burumbuka, kuko asanga aho kororero hatabuze ahubwo habura gusa ubushake.
Avuga ko ubworozi bwose butanga umusaruro iyo ubukoze ubikunze, kuko usanga abantu bakeka ko korora inka gusa ari byo byatanga umusaruro, akabagira inama yo korora n’amatungo magufi kuko nayo atanga umusaruro.
Agira ati “Mfite umwana iwanjye yatangiriye ku nkwavu ebyiri, none agize izirenga 30 nta n’igiceri cy’amafaranga atanu namuhaye, ifumbire y’izo nkwavu ni yo dukoresha dufumbira insina kandi ntuye mu mujyi wa Kigali ariko ntiduhaha ibitoki. Ntabwo ari urwenya, uwakorora inkoko, urukwavu, na we yagera ku musaruro yifuza bijyanye n’ubushobozi bwe”.
Nyabyenda Philippe wo mu Kagari ka Gitisi mu Murenge wa bweramana, avuga ko kuba abayobozi baje kubatangiriza igihembwe cy’ihinga 2024A ari ukubatera ingabo mu bitugu, kandi bigaragara ko n’ubwo hari ubwo bagiye bagira ibihe by’ihinga bitari byiza, bizeye noneho kugira umusaruro uhagije.
Avuga ko iwabo amafumbire n’imbuto byabagezeho ku gihe, kandi ko abajyanama b’ubuhinzi barimo kubaba hafi mu kwishyira mu ikoranabuhanga rya nkunganire, n’ubwo hari igihe ubwo buryo bwagoranye ku bantu badafite telefone.
Agira ati “Hari hashatswe ibisubizo byo kwifashisha abajyanama b’ubuhinzi, kugira ngo abe ari bo badutumiriza ifumbire n’imbuto, turifuza ko bajya banadufasha kwibuka umubare w’ibanga mu gihe umuhinzi yaba yawibagiwe akaba yahindura. Turasaba ubuyobozi gukomeza kudufasha, na ho bagenzi banjye ni ukubasaba gukora cyane kugira ngo turwanye inzara”.
Nyiransengiyumva Vestine avuga ko kugira ngo ubuhinzi bwabo bw’ibigori buzabashe gutanga umusaruro, hatekerezwa uko bafashwa kubona ubwanikiro kuko umusaruro w’iki gihembwe uboneka mu gihe cy’imvura.
Agira ati “Nta ngorane dufite kugeza ubu, ariko umusaruro nuboneka tuzasarura mu gihe cy’imvura kandi nta bwanikiro tugira, kandi bituma umusaruro wacu w’ibigori wangirika tukifuza ko uwatwubakira ubwanikiro byazadufasha kubona umusaruro mwiza”.
Igihembwe cy’ihinga cyatangirijwe mu Karere ka Ruhango, ahahinzwe imbuto y’ibigori ya WH507 kuri hegitari esheshatu. Igishanga cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga gifite ubuso bugera kuri hegitari 75.
Ni igishanga gikora kuri site za Gatare, Biringanya, Kihene, Gasema bikora ku Tugari twa Gitisi na Rwinyana two mu Murenge wa Bweramana, na Bunyogombe, Buhoro na Munini two mu Murenge wa Ruhango, kigahingwa na koperative za KOPANYABWE na UATA.
Muri iki gihembwe cy’ihinga, Akarere ka Ruhango karateganya guhinga ibirimo imyumbati kuri hegitari 10,935, ibigori kuri hegitari 1300, umuceri kuri hegitari 559, ibishyimbo kuri hegitari 12,552, soya kuri hegitari 154 n’imboga kuri hegitari 167.
Inkuru ya KigaliToday