Kuri uyu wa gatatu umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben we n’umukunzi we Uwicyeza Pamella basesekaye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho azakorera igitaramo mu mpera z’iki cyumweru.
Akigera ku kibuga cy’indege i Burundi, Uyu muhanzi yakiranywe urugwiro n’ababyinyi bacinya akadiho ari nako itangazamakuru n’abandi bantu bari bamushagaye nubwo inzego z’umutekano nazo zari ziri maso.
Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, The Ben yashizwe mu modoka ifunguye maze azenguruka imihanda y’i Bujumbura asuhuza abantu bari benshi ku mihanda ari nako agenda abanyanyagizamo amafaranga.
Uyu muhanzi agiye gukora igitaramo i Burundi gihenze cyane dore ko kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari miliyoni icumi z’amarundi zihwanye na miliyoni eshatu z’amanyarwanda gusa hakaba hari Umwihariko udasanzwe ku bazagura itike ya miliyoni icumi mu gitaramo The Ben afite i Burundi.
Mu mihanda yo mu Mujyi wa Bujumbura, The Ben acungiwe umutekano bikomeye. pic.twitter.com/ANyIo9mLLp
— IGIHE (@IGIHE) September 27, 2023
Nyuma yo kuva ku Kibuga cy’Indege, The Ben ari kuzengurutswa ibice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura. Hirya no hino mu mihanda yo muri uyu mujyi hari abaturage benshi baje kwihera ijisho no guha ikaze uyu muhanzi. pic.twitter.com/yD59Y2krIr
— IGIHE (@IGIHE) September 27, 2023