Imirimo ku mupaka Kabale-Katuna kuri uyu wa gatandatu ushize yari yahagaze nyuma y’aho ikamyo yikoreye lisansi iyizanye mu Rwanda yakoraga impanuka ikigega kigaturika igeze mu Mudugudu wa Nyakasharara, Paruwasi ya Kicumbi, mu Murenge wa Kamuganguzi, ho mu Karere ka Kabale.
Nk’uko ababibonye babitangaje, iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Iyi kamyo yikoreye lisansi yari ije i Kigali mu Rwanda, iturutse i Mombasa muri Kenya, igihe umushoferi yananirwaga kugenzura imodoka ubwo yari ageze muri aka gace afite umuvuduko mwinshi.
Umushoferi ngo yananiwe gukata mu ikona rito ryaho bituma ikamyo yibirandura, hakurikiraho guturika kw’ikigega cya lisansi ako kanya.
Uwitwa Paul Mitala, umwe mu babibonye yagize ati ” Umushoferi yaje yihuta hanyuma ananirwa gukata ikorosi nuko ikigega kiribirandura gitangira kwaka”
Kubw’amahirwe, umushoferi na tandiboyi babashije kurokoka ntacyo babaye ariko bahita baburirwa irengero nk’uko iyi nkuru dukesha New Vision ivuga.
Undi mutangabuhamya witwa Richard Tumushabe we yagize ati ” Ukuntu iyi mpanuka yabaye biratangaje. iyo iza gushya iminota nyuma y’impanuka, abantu bacu bari gupfa ariko yahise ishya mbere y’uko imbaga iza kureba ibyabaye,”
Impanuka nk’iyi yaherukaga mu kwezi gushize kwa munani muri aka karere, ubwo ikamyo ya rukururana y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) yafatwa n’inkongi y’umuriro igeze i Katuna.