Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahune Maurice, yamenyesheje abavuga ko ibirayi byo mu turere nka Musanze bihenda ko n’abahinzi baba babyo baba bakwiye gukuramo inyungu ijyanye n’imbaraga baba barakoresheje babihinga.
Ibi yabitangarije kuri Primo Media Rwanda ubwo umunyamakuru yamubwiraga ko bivugwa ko muri iki gihe ibirayi by’i Musanze hafatwa nk’ikigega cyabyo mu gihugu bihenze kurusha ibiri ku masoko yo mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Turifuza nk’umuhinzi wahinze atera imbere, akagurirwa ku giciro cyiza. Ni byo bituma na we agira motivation, akomeza kuba muri uwo mwuga. Naho iyo ahinze, ibyo ahinze bikaborera mu murima kuko byabuze umuguzi cyangwa byaguze make ku ngufu yashoyemo, na we acika intege. Ni ngombwa ko n’umuhinzi w’Umunyarwanda na we yiteza imbere.”
Ku bibaza ku biciro by’ibirayi muri Musanze, Guverineri Mugabowagahunde yasobanuye ko burya aka karere atari ko gahinga ibirayi cyane, kuko umusaruro wabyo uva muri Nyabihu uruta uwaho. Ati: “Urebye akarere ka Nyabihu keza ibirayi byinshi gusumbya nka Musanze. Buriya mu burengerazuba ni bo beza ibirayi byinshi.”
Yasobanuye ko ariko kandi, imbuto y’ibirayi ya Kinigi ikomoka muri Musanze ari yo usanga ihenze cyane ku masoko, akabona biterwa n’uko abantu bayikunda cyane. Ati: “Twebwe variété yacu yitwa Kinigi yaramenyekanye cyane, abantu barayikunda.”
N’ubwo uyu muyobozi ahamya ko abahinzi bakwiye kunguka, aranahamya ko ibiciro by’ibirayi muri iki gihe byazamutse cyane. Yatangaje ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo gishinze imizi mu nzitizi ziba mu ihinga, mu byumweru bitatu bishize abo mu nzego zifite ubuhinzi mu nshingano baherutse guhurira mu mwiherero mu karere ka Bugesera, bashaka ibisubizo.
Guverineri Mugabowagahunde yijeje abaguzi ko ibirayi bizera mu majyaruguru mu Gushyingo n’Ukuboza 2023. Icyo gihe ngo ni bwo ibiciro byabyo bizamanuka.