Hashize igihe kitari gito Umujyi wa Kigali utangije igikorwa cyo gukura mu mihanda abazunguzayi bagashyirwa mu masoko n’amaguriro hirya no hino mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge ndetse na Gasabo hagamijwe guca akajagari.
Muri Kamena mu 2022 abazunguzayi barenga 195 bahawe ibibanza mu isoko rya Ejo Heza Modern Market riherereye Nyabugogo ndetse bahabwa n’ibishoro.
Icyakora nubwo Umujyi wa Kigali wagiye ukura bamwe mu mihanda hari aho bitaracika burundu ndetse no muri bamwe bahawe ibibanza bakagenda basubira mu mihanda bya hato na hato.
Bamwe muri bo ni abazunguzayi b’Abamasayi [Massaï] bamaze imyaka itari mike mu Rwanda cyane mu Mujyi wa Kigali, aho bakora ubucuruzi bw’ibikoresho ahanini biba bikozwe mu ruhu birimo inkweto, imikandara, amakofi n’ibindi.
Aba ntibagira aho bakorera uretse kuba bazenguruka maze uwo bahuye nawe akaba ariwe ugura. Mu masoko ntibagiramo ibibanza ariko hari ubwo ubasangamo bari gucamo bareba ho hari uwabagurira.
Mu minsi ishize Umuyobozi w’Agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Higiro Vianney, yagarutse ku kibazo cy’abazunguzayi b’Abamasayi avuga ko bagiye kubahagurukira bagahagarika ubucuruzi bakora bukomeje kwiyongera mu mihanda yo muri iyo ntara.
Icyo gihe yavuze ko aba banyamahanga binjira mu Rwanda bagomba kuba bafite ibibagenza bizwi, aho kwirirwa bazunguza ibicuruzwa mu muhanda nk’inzererezi nyamara harafashwe icyemezo cy’uko byacika mu gihugu hose.
Kuri uyu wa kane ku ya 21 Nzeri 2023 mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’itangazamakuru, Meya w’Umujyi, Pudence Rubingisa, yavuze ko aba bazunguzayi bafatwa kimwe n’abandi bityo nabo bakwiye kujya mu masoko cyangwa amaguriro aho baba babarizwa cyangwa ubucurzi bwabo bugahagarikwa.
Yavuze ko muri gahunda yo kunoza ubucuruzi bwo mu mujyi hafashwe gahunda yo guca ubuzunguzayi bityo n’Abamasayi nabo bagomba kubahiriza iyi gahunda kuko nabo ibareba nk’abari mu Rwanda.
Yagize ati “Twasanze harimo icyuho mu buryo twita ku kibazo cyabo no kubashakira aho bacururiza. N’ukubaha igishoro no kubakurikirana kugira ngo n’ugize ikibazo hagati afashwe. Ariko ubu turi gushyira n’imbaraga nyinshi ku babagurira kuko iyo umuguriye aho muba muhuriye ejo azahagaruka.”
Pudence yavuze ko abashinzwe umutekano cyane Dasso n’Irondo ry’Umwuga bahuguwe bakanaganirizwa ku bijyanye no kumenya uko bahangana n’ikibazo cyabo “Ntabwo twifuza kubona ushinzwe umutekano arwana n’umuzunguzayi ahubwo ni ukureba buryo ki afashwa kujya ha handi yateganyirijwe agakurikiranwa anariyo by’umwihariko Abamasayi kuko nabo bagomba gukorera ahabugenewe ntabwo byemewe ko azungurukana n’ibyo acuruza.”
Muri iki kiganiro n’itagazamakuru haganiriwe kandi ku ngingo zinyuranye zirimo gahunda y’umujyi yo guhangana n’ibibazo by’isuku, gahunda yo kureba uburyo hakubahirizwa amabwiriza yo kugabanya urusaku, ndetse n’uko abanyamujyi bakwiriye kwitwara cyane muri ibi bihe by’imvura aho abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakanguriwe kwimuka.