Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(UPR), Umudugudu wa Kibagabaga rirashakisha ababyeyi b’umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, wahatawe n’umuntu utarahise amenyekana mu gihe bari mu iteraniro ryo ku Cyumweru.
Uyu mwana utabasha kuvuga ngo hamenyekane umuryango we n’aho yaje aturuka, yasigaye ku rusengero rw’i Kibagabaga ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, aho uwamuzanye ngo yaje akamusigayo akigendera.
Umushumba uyobora iryo torero i Kibagabaga, Gervais Nahimana agira ati “Tuzakoresha uko dushoboye dukomeze gushakisha ababyeyi be, kuko umwana agomba kugira umuryango abamo, agomba kwandikwa mu irangamimerere, agomba kuvuzwa no kwiga.”
Pasiteri Nahimana ati “Niba hari umubyeyi wamutaye hano abishaka, icyo ni icyaha cye, aho azashakira kwihana azaza, ariko natinda bizatugora kumumuha, kuko uyu mwana ni uwacu twese, hari abatangiye kuvuga bati ’mwakanyihereye, ariko si ugupfa kumutanga!”
Pasiteri Nahimana avuga ko nibakomeza kurangisha ababyeyi b’uwo mwana ntibababone, bazashaka aho yarererwa kugira ngo ahabwe ibigenerwa umwana wese uri mu muryango.
Mu gihe hagishakishwa uwaza agaragaza ko uwo mwana ari uwe, ubu arimo kurerwa n’uwitwa Mutegarugori Clarisse ufite nimero ya telefone 0788616026.
Mutegarugori avuga ko akomeje kugana inzego z’ubuyobozi kugira ngo zimufashe gushaka ababyeyi b’uwo mwana, cyangwa kureba icyakorwa mu gihe yaba yaratawe ku bushake bw’uwari umushinzwe.