Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuri ubu kuba yagirana ibiganiro na mugenzi we, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo byatanga; nyuma y’uko mu bihe byashize baganiriye kenshi ariko ntibigire icyo bitanga.
Perezida Kagame yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo n’ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Congo Kinshasa imaze igihe irebana ay’ingwe ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze imyaka igera kuri ibiri zihanganye n’ingabo zayo; ibyo u Rwanda rwakunze guhakana rwivuye inyuma.
Ibibazo bya Congo na M23 byazamuye umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse inzego zitandukanye zirimo abakuru b’ibihugu by’akarere zagerageje kunga ibihugu byombi ariko ibiganiro byabayeho ntibyagira icyo bitanga.
Perezida Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique, yabajijwe niba abona ibindi biganiro hagati ye na Tshisekedi bishoboka; yitsa ku kuba ibyagiye bibahuza nta cyo byigeze bitanga.
Ati: “Umuntu wanze kuganira n’abaturage be yaganira nanjye? Ibyo ntibyaba bidasanzwe?”
Yakomeje agira ati: “Nakunze kugira ubushake bwo kuganira na we. Hari n’ubwo twanavuganye kenshi twembi mu gihe cyashize, ariko ibibazo dufite uyu munsi ni byo mutima w’ibyo twaganiragaho. Ese kuvugana uyu munsi byakemura ibibazo dufite, cyangwa dukwiye kuganira kuko hari amahirwe afatika yo gukemura ikibazo? Guhura byo kuvugana byonyine twabikoze incuro nyinshi.Nahoze mbyemera kandi namye mboneka ku bwabyo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kuri ubu hari abavuga ko “ikibazo kiri hagati ya Kagame na Tshisekedi, ariko si ko biri.”
Yunzemo ko bitumvikana kuba Perezida wa Congo Kinshasa yagira inzitizi yo kuza bakagirana ibiganiro, nyamara yakabaye abikorera mu gihugu cye mu rwego rwo gukemura ibibazo afitanye n’abaturage be.