Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bo mu Karere ka Nyaruguru, bitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2023, baguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Ku wa 14 Nzeri 2023 ni bwo mu Bitaro bya Munini byo mu Murenge wa Kibeho havukiye abana b’impanga bafatanye bari bahawe amazina ya Mugisha Bonheur na Ishimwe Fiston.
Aba bana bahise boherezwa mu Bitaro bya CHUK kugira ngo harebwe niba bashobora gutandukanywa gusa ibitaro byari byatangaje ko iki gikorwa cyafata hagati y’amezi atandatu n’umwaka.
Umubyeyi w’aba bana, Ntakirutimana Emmanuel, yabwiye Igihe ko bitabye Imana saa Moya zo kuri uyu wa Mbere.
Ati “Ni byo koko abana bitabye Imana saa Moya zo ku mugoroba.”
Uyu muryango wavuze ko nta bufasha bwo gushyingura aba bana ufite, usaba abagiraneza kubafasha.
Ubusanzwe ni ibintu biba gake cyane kuba abana b’impanga bavuka bafatanye, kuko mu bana miliyari bavuka umwe ni we ushobora kuvuka muri ubu buryo.
Siyansi igaragaza ko impamvu ebyiri nyamukuru zishobora gutuma abana bavuka bafatanye ari igihe intanga zagiye gukora abana b’impanga ari ebyiri zamaze gukora insoro ariko mu gihe cyo kwirema nk’abantu ntizibashe gutandukana neza ngo habeho abana babiri badafatanye, ari byo byitwa ‘Fission’.
Ubundi buryo bushoboka ni igihe insoro zabashije gutandukana ariko mu iremwa ry’abana mu buryo bw’umubiri uturemangingo ntitubashe kwitandukanya ku buryo ushobora gusanga bafatanye nk’igituza, amaguru cyangwa izindi ngingo.
Ushaka gufasha uyu muryango wakoresha nimero: 0785224717 ibaruye kuri Ntakirutimana Emmanuel.