Umukobwa wo mu Karere ka Rusizi uri mu kigero cy’imyaka 21 yabyaye umwana maze amuta ku gasozi aribwa n’imbwa kugeza ashizeho umubiri.
Ni amahano yabaye ku wa 16 Nzeri 2023 mu Kagari ka Kiyabo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.
Uyu mukobwa wakoze aya mahano yari asanzwe akora mu kabari mu Murenge wa Bweyeye akaba akomoka mu Murenge wa Rwambogo.
Amakuru yamenyekanye ubwo abaturage babonaga imbwa izererana ikintu mu kanwa n’amaraso ajejeta.
Umuyobozi w’umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yahamirije UMUSEKE ko ayo makuru ariyo, ko batabajwe n’abaturage.
Ati“Niyo, twabimenye saa tatu za mugitondo, ubu ukekwa yafashwe, iyo mbwa abaturage bayibonye baradutabaza twe twasanze yagiye ikimenyetso twabonye ni amaraso.”
Gitifu Ndamyimana avuga ko ubwo uyu mukobwa yashyikirizwaga RIB ya Bweyeye mbere y’uko ajyanwa kwa muganga i Gihundwe, yemeye ko yihekuye.
Uyu muyobozi yavuze ko ari ubwa mbere igikorwa nk’iki kibaye muri uyu Murenge maze asaba abaturage kutihekura bene aka kageni.
Ati “Ni ukwirinda kwihekura igihe utwaye inda utabishaka hari inzira binyuramo y’amategeko ukemererwa kuyikuramo”