Abavuga ibi ni abaturage bo mu kagari ka Gahondo,umurenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bavuga ko batekewe umutwe n’umuntu waje abizeza guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuri nkunganire ya Leta, maze akabasaba kwishyura amafaranga 5000 Frw bamara kuyamuha agahita yigendera.
Musonera Augustin wo mu kagari ka Gahondo,avuga agereranyije haba hashize nk’amezi 3 ubwo iwabo hazaga umugabo wazengurutse mu midugudu itandukanye y’aka kagari asaba abaturage gutanga amafaranga kugira ngo bahabwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bunganiwe na Leta.
Ati “Yaje avuga ko batanga imirasire iri kumwe na batiri, itoroshi, akaradiyo na chargeur yabyo. Amafaranga twarayamuhereje none ubu twarahebye’’.
Mukandinda Rose na we utuye mu kagari ka Gahondo avuga ko uwo yise ’umutekamutwe’ yamugezeho, yakumva umushinga abafitiye akumva ari mwiza na we akemera gutanga ayo mafaranga yasabwaga.
Yagize ati “Yatubwiraga ko Leta izatanga nkunganire y’amatara, tukazajya twishyura amafaranga 600 mu kwezi. Ubwo nanjye mpita nguza amafaranga ibihumbi bitanu yasabwaga ngo ntacikanwa n go ayo matara agere iwanjye. Nta kintu byatanze na n’ubu’’.
Icyifuzo cy’abo baturage bose ni uko bafashwa gushakisha uwo muntu bafata nk’umwambuzi kugira ngo abakorere ibyo yabijeje cyangwa abasubize ibyabo yabatwaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana na we avuga ko iki kibazo akizi ariko akongeraho ko bikigoye gukurikirana uwo abaturage bashinja kubashuka kuko nk’ubuyobozi batabashije kubona imyirondoro ye.
Yagize ati “Nanjye ibyo narabimenye umuyobozi w’akagari yarabimbwiye, mbaza inzego zishinzwe iby’amashanyarazi ku karere bambwira ko iyo gahunda itazwi, musaba[Gitifu w’akagari] ko yabwira abaturage kutongera kumwizera[uwo muntu] no kutongera kumuha amafranga, ko nibongera no kumubona bazamenyesha ubuyobozi tukavugana na we kugira ngo tumenye gahunda afite uko iteye’’.
Gitifu Bizimana akomeza agira ati “Kuva icyo gihe nta wundi muturage wongeye kuyatanga ariko kandi n’uwo muntu ntituramubona kuko nta n’uburyo bwo kumubona dufite.”
Inyandiko igaragaza urutonde rw’ibyo yasezeranyaga abaturage guhabwa ruherekejwe n’izina rye, nimero y’indangamuntu ye ndetse na nimero ze za telefone byose byanditse ku rupapuro rw’ikayi ngo ni cyo kimenyetso cyonyine yasigiraga umuturage wabaga amaze kumuha amafaranga, nyamara izo nimero zombi zigaragara kuri iyi nyandiko iyo ugerageje kuzihamagara usanga zitari ku murongo.
Nta mubare uzwi neza w’abaturage uyu uvugwaho ubwambuzi yaba yarabeshye kuko ibyo yakoze byabaye mu gisa nk’ibanga rikomeye.
Abatanze amafaranga basaba ubuyobozi kubafasha kumukurikirana ngo abe yabasubiza amafaranga yabo cyangwa bakorerwe ibyo yabasezeranyije bityo bagire imibereho myiza izira umwijima bifuzaga kuvamo.