Impaka zabaye ndende cyane, ubwumvikane bwabaye buke cyane ndetse n’ihangana mu bitekerezo ku bantu bari gukoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, byose bikomotse ku kiganiro umunyamakuru Irene Murindahabi uzwi kuri Kashamakokero cyangwa se Morodekayi yakoranye n’umwana w’umukobwa witwa Benie.
Ni ikiganiro cyatambutse kuri shene ya MIE Empire kuwa 10 Nzeri 2023, aho uyu mwana yanakoze ikiganiro cyiza cyane kuburyo umubare w’abarenga ibihumbi 77 bacyumvise bacyishimiye, urebeye mu bitekerezo bagiye batanga kuko hari n’abataratinye kuvuga ko uyu mwana afite ibitekerezo bisumbye kure cyane iby’abantu bakuru bamwe na bamwe.
Bimwe mubyo uyu mwana yaganiriyeho ni imibanire y’abantu muri rusange, koroherana ku muntu wakize bimugoye n’umukene wasigaye aho yavuye, imibanire hagati y’abana n’ababyeyi, uko ababyeyi bakwiye gufata abana no kubahana hari imyitwarire babanje kubagaragariza nabo ubwabo, ikiganiro cye kikaba umuntu atabasha kuvuga ko kitari cyuzuye impanuro kuri buri muntu wese kuko nta cyangiza umuryango nyarwanda kigaragaramo.
Icyakora kuva iki kiganiro cyasohoka, ntabwo abantu bamwe na bamwe byabashimishije, urebeye ku nyandiko bakoze ku mbuga nkoranyambaga zabo, ariko abo bitashimishije, bagiye bagaragaza ko Atari byiza ko umwana nk’uyu nguyu yajya imbere ya kamera agakora ikiganiro, nta yindi mpamvu batanze kuko wumvise icyo kiganiro, nta hohoterwa yakorewe, cyangwa se ngo avugishwe ibintu atagakwiye gukora kuko ahanini cyari gishingiye ku bitekerezo bye (Bennie) bwite.
Uwa mbere wahagurukije intambara yo kurwanya igaragara ry’uyu mwana kuri shene ya YouTube ni uwiyita Agapipi gato kuri X, aho yanditse avuga ko ibi bintu bidakwiriye. Mu butumwa yatambukije kuri X ye.
Yagize ati “Ibi bintu ni amakosa ku rwego rwo hejuru! Ni gute umuntu nka Mulindahabi Irene uzi Ethics z’abanyamakuru akoresha umwana ungana kuriya akavuga ibintu ubona bisa nkaho yabitoraguye iyo kugira ngo akunde abone amafaranga muri views ese twaba turi kubaka Société nyabaki?”
Kuva Agapipi gato yatanga iki gitekerezo yashyigikiwe na bamwe barimo n’ababyeyi, harimo nka Shaddyboo wanditse agira ati “Babyeyi mureke turinde abana bacu, ntabwo dukwiye kubajyana muri ibi bintu bakiri batoya ,cyane ibyo kubazwa ibibazo n’abantu bakuru . Tureke kwica innocence y’umwana.”
Undi wagaragaje ko adashyigikiye ikiganiro cya Irene Murindahabi n’uyu mwana Bennie ndetse we akanasaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kumukurikirana,ni uwitwa Nsanga Sylvie, wagize ati “Ibi si ibyo guseka, iyi channel igombwa gufungwa rwose, (ashyiramo RIB, ikigo cyita ku iterambere ry’umwana na minisiteri y’umuryango) mureke abana babe abana, Murekere abana mu isi yabo, murekere kubashyira ku karubanda, nibakura bazatubaza impamvu twabarinze.”
Icyakora ku rundi ruhande, hari abantu bashimishijwe n’ikiganiro uyu mwana yakoze, ahubwo basigara bibaza ikosa umunyamakuru Irene yakoze, bavuga ko bene aya mahirwe uyu mwana aba yahawe ari nayo mahirwe agaragarirwamo impano z’abana bakiri batoya cyane. Abenshi bagaragaje ko bamukunze, yewe batangira no kuvuga koi bi abamurwanya barimo gukora bishobora kuba biri guterwa n’ishyari.
Si ubwa mbere kuri kamera hagaragara umwana agakundwa, kuko hari n’uwitwa Fabrice w’i Nyamasheke, Gasogi n’abandi bagaragaye nk’abahanzi kandi bikagaragaza umusaruro kubw’uko ibyo bahindutse nyuma yo kumenyekana byahinduye ubuzima bwabo, ariko ikibazo kikaba cyabaye kuri uyu Bennie waganiriye na Irene Murindahabi.
Ababonye ikiganiro Bennie yakoze bakagikunda bashimiye umubyeyi we wemeye kumuzana ngo agikore, ariko ababinenze banenze cyane ababyeyi b’uyu mwana watumye aza kuri kamera kugira ngo akore ikiganiro ngo kuko bitari bikwiriye ko amwemerera nk’umwana muto. Si ubwa mbere uyu mwana yari agaragaye atanga ikiganiro ku muyoboro wo kuri YouTube.