Muri Kamena uyu mwaka umukobwa wahawe amazina ya Akimana (ku bwo kuba yarahohotewe), yahamagawe kuri terefoni n’umugabo atazi wahise amwizeza kumurangira akazi keza.
Uyu mukobwa ngo yaherukaga kwandika ku rubuga rwe rwa WhatsApp agaragaza ko nta kazi afite, ndetse ko uwabishobora yamufasha kukabona.
Icyo gihe ngo Kazungu yaje kumuhamagara, amwizeza kumuhuza n’umucuruzi wagombaga kumuha akazi.
Akimana ngo yabanje kumusaba kumwibwira bijyanye n’uko yari atamuzi, undi amubwira ko yitwa Kazungu.
Uyu mukobwa yabwiye The New Times ati: “Mubajije nti ’numéro yanjye wayibonye ute?’, yambwiye ko atibuka umuntu wamuhaye numéro yanjye. Navuze ko ntashobora guhura n’umuntu ntazi, bityo ko dukwiye kubanza tukamenyana.”
Akimana avuga ko Kazungu yakomeje kugenda amuhamagara kenshi, gusa undi yanga guhura na we.
Nyuma y’iminsi ibiri bombi bavugana kuri telefoni no kuri WhatsApp, ngo byabaye ngombwa ko Kazungu amuhamagara kuri ’Video Call’.
Icyo gihe ngo baravuganye, Akimana nyuma yo kubona isura ye ubwoba n’urwikekwe yari afite birashira. Kuri iyi ncuro ngo ni bwo yahise anafata umwanzuro wo kujya kumureba.
Yagize ati: “Nkurikije uko yasaga, narabyemeye. Namubwiye ko nzajya guhura na we nahugutse hanyuma akambwira akazi yari yanyemereye.”
Uko yagiye kureba Kazungu mu Busanza
Uyu mukobwa ngo nyuma y’icyumweru yaje guhamagara Kazungu amubaza niba bahura, undi amubwira ko nta kibazo.
Akimana wari uturutse i Remera mu mujyi wa Kigali ngo yanasabye Kazungu kuyobora umumotari wamutwaye, mbere yo guhurira mu Busanza ho mu murenge wa Kanombe.
Icyo gihe ngo Kazungu yaranamusengereye, baranaganira.
Umukobwa avuga ko abonye bumaze kwira ari bwo yabajije Kazungu gahunda y’akazi yari yamwemereye.
Ati: “Icyo gihe yambwiye ko ari boss we wagombaga kumpa akazi. Namubajije aho boss we ari, arambwira ati ’boss ari mu rugo, arahuze’.”
Akimana avuga ko yabwiye Kazungu ko adashobora kujyana na we, ariko ko yazagaruka boss we ahari.
Icyo gihe Kazungu ngo yamwumvishije ko boss we aho ahatuye ari hafi aho, hanyuma birangira uriya mukobwa amwemereye ko bajyanayo.
Aho Kazungu yari atuye ngo si kure y’aho bari bahuriye.
Mu gihe Kazungu yari yanyoye Soda, Akimana we ngo yari yanyoye Petit Mitzig eshatu. Bakigera kwa Kazungu mu ma saa 20:30 ngo yari akiri umuntu mwiza.
Uwari umuntu yahise ahinduka inyamaswa
Gusa ngo ibintu byahinduye isura akinjira mu nzu ye iherereye mu mudugudu wa Gashikiri ho mu kagari ka Busanza.
Yagize ati: “Nkinjira yansabye kwiyumva nkaho ndi imuhira. Inzu yasaga n’iteye ubwoba, ariko nshingiye ku kiganiro twari twagiranye natekereje ko ari umuntu mwiza, binajyanye no kuba nta wari warigeze kuntumira ngo ampohotere.”
Yakomeje agira ati: “Ako kanya yahise atangira kuntuka mu buryo busebetse cyane. Yantegetse kurambika hasi ibyo nari mfite byose. Naramubwiye nti ’bigenze bite nshuti?’ ahita ankubita inshyi. Nabonye ko ibintu byahinduye isura mpita nceceka. Namuhereje telefoni yanjye ya Samsung, indangamuntu, agakapu, passport ndetse n’imfunguzo z’inzu yanjye.”
“Yantegetse kuvanamo inkweto. Yarazisatse, hanyuma nkuramo n’imyenda. Nyuma yo kugenzura ibyo nari mfite byose, yantegetse kuryama kugira ngo ansambanye. Nasabye imbabazi ariko amfata mu ijosi araniga. Nananiwe guhangana na we, ndamureka akora ibyo arakora.”
Akimana avuga ko Kazungu nyuma yo kumusambanya yatekereje ko ari buze kumureka akagenda, gusa ntiyabikora.
Avuga ko nyuma uriya mugabo yagiye mu cyumba, agarukana imigozi.
Icyo gihe uriya mukobwa kubera ko yari yanizwe, ngo ntiyashoboraga kuvuga ndetse yanavaga amaraso mu mazuru no mu kanwa.
Yakomeje agira ati: “Namusabye kumpa amazi, ariko arabyanga. Yakomeje kuntuka. Yanyicaje ku ntebe, anzirika amaguru n’amaboko akoresheje insinga z’amashanyarazi. Naramutakambiye ndamubaza nti ’Kuki urimo kunkorera ibi Kazungu? Naragukoshereje, ni ikihe kibazo?’
Nta cyo Kazungu yigeze amusubiza.
Uyu mugabo nyuma ngo yamutegetse kumubwira password ya telefoni ye ndetse n’iya konti ye ya Equity.
Akimana avuga ko yatunguwe no kumenya ko azi konti ye ya Banki.
Ati: “Nari mfite kuri konti nka Frw 130,000. Ntabwo nzi aho yayashyize. Kuva icyo gihe ntacyo ndabona mu byo nari mfite. Yambajije amafaranga mfite kuri Mobile Money, mubwira ko ari Frw 15,000. Nyuma yambajije kuri Mo-Kash mubwira ko ntacyo mfiteho.”
Kazungu ngo yahise afata telefoni ye, amutegeka kumubwira abagore bose bafite amafaranga azi. Akimana ngo yamubwiye ko ntabo azi, atangira kwandika numéro z’abantu be muri telefoni ye.
Akimana avuga ko yarimo asenga kugira ngo Kazungu akore ibyo ashaka, ariko akandeka nkigendera.
Muri icyo gihe ngo Kazungu ngo yarimo ajya mu cyumba agatindayo. Akimana avuga ko atazi ibyo yakoragayo, gusa agakeka ko hari abantu yahamagaraga.
Uyu mukobwa avuga ko byageze aho asaba Kazungu kuza bakaganira, undi aramutuka.
Avuga kandi ko byageze n’aho amusaba kumuhambura akihagarika, undi amusaba kwihagarika aho yari ari; ibyo yahise akora kuko nta yandi mahitamo yari afite.
Uwo munsi bigeze mu gicuku ngo Kazungu yaje kumuzitura, amujyana mu cyumba gisa n’iyo araramo amuzirikiramo.
Kuri iyi ncuro ngo yamubajije ibyo atunze iwe mu rugo, buri kimwe arandika.
Bukeye mu gitondo Akimana ngo yibwiye ko ari burekurwe, gusa ntibyaba.
Kazungu ngo yamubwiye ko ari bumurekure ku mpamvu imwe yonyine; mu gihe yari kuba amuhaye Frw miliyoni 2. Ikibazo ni uko ayo mafaranga ntayo yari afite.
Kazungu ngo yamutegetse guhamagara nyirinzu yakodeshaga, kugira ngo amumubwire hanyuma azajye gufata ibyo yari afite mu nzu ye nta nkomyi.
Icyo gihe kandi ngo yakomezaga kuvugana n’abantu kuri telefoni.
Uko Akimana yavuye mu nzara za Kazungu
Uko Kazungu ngo yahuzwaga na telefoni, ni ko Akimana yahamburaga gake gake imigozi yari imuhambiriye amaguru n’amaboko.
Yibuka Kazungu hari umugabo asaba kugira icyo amukorera, undi akamusubiza ko atazongera kwivanga mu bikorwa bye bibi.
Kazungu ngo yahise atuka uwo mugabo, aramukupa.
Ngo yahamagaye abandi bantu na bo baramuhakamira, gusa ngo umujinya we ni ko warushagaho kuba mwinshi.
Umuntu wa gatanu yahamagaye ngo yaramubwiye ati: “Ese ntabwo muzi uko akazi kanyu gateye? Hari ibyo ugiye gufata i Remera ubinzanire hano mu rugo, ndahuha Frw 100,000.”
Uwo muntu ngo yamusubije ko niba atari ibintu biri bumutware igihe kinini ari bujyeyo.
Icyo gihe Akimana ngo yari akigerageza kureba uko yakwihambura gake gake, ari na ko ategereje ko uwo muntu yaza.
Yavuze ko “n’ubwo uyu mugabo yari yampohoteye, akanyiba ibyo nari mfite byose ntabwo yari kundeka ngo ngende. Ubwo naje kumva wa muntu avuga ko ahageze. Yasabye Kazungu gusohoka akishyura moto.”
Akimana avuga ko ari amahirwe yo gucika yari abonye.
Icyo gihe ngo yabanje gutinya gusohoka yambaye ubusa akirukanka abantu bamubona, ariko afunga umwuka bijyanye no kuba ubuzima bwe bwari mu byago.
Ni bwo yahise atangira kwegera umuryango bwangu.
Bijyanye no kuba Kazungu yari hanze, ngo yanze gutabaza kugira ngo atamwumva agahita aza kumufata.
Akimana yibuka ko ubwo yirukanka yumvise abantu bari bamutangariye bavuga ko babonye umusazi wirukanka yambaye ubusa.
Icyo gihe ngo yahise ahungira mu ngo ziri hafi yo kwa Kazungu. Uyu mukobwa avuga ko urugo rwa mbere yagezemo yasanze rurimo abana bato, biba ngombwa ko akomeza kwirukanka kuko ngo batashoboraga kumurinda.
Nyuma ngo yaje kugera mu rundi rugo yasanzemo umudamu ukuriwe, ahita yirukankira mu cyumba cye.
Avuga ko “Byari ku gicamunsi. Nafunguye umuryango munini wari ufunze nirukira mu cyumba cye, nanamwinginga ngo atavuga cyangwa ngo ahishure ko nari mpari. Yambajije icyo mbaye. Namubwiye ko ntari umusazi…mubwira ko ndi bumusobanurire buri kimwe nyuma.”
Akimana nyuma yo kuruhuka no gushyira ubwenge ku gihe ngo ni bwo yasobanuye buri kimwe, ndetse anasaba kumurangira inzego z’ibanze.
Avuga ko abayobozi bakihagera yababwiye buri kimwe. Icyo gihe abo bayobozi ngo bahamagaye kuri telefoni, ababwira ko yari yamuzuritse kuko yari yanze kumuha ibyo yashakaga.
Icyo gihe ngo banamuhaye inyandiko yaje gushyikiriza RIB sitasiyo ya Kicukiro.
Kazungu Denis kuri ubu aracyafungiye kuri Sitasiyo ya RIB, mu gihe iperereza ku byaha akekwaho byo kwica abantu akabashyingura iwe rigikomeje.