Imibare y’ibyavuye mu bizamini bya Leta bisooza umwaka w’amashuri wa 2022/2023, irerekana ko abanyeshuri b’abakobwa ari bo batsinze ku manota yo hejuru uugereranyije na basaza babo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo batangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’Icyiciro rusange bisoza umwaka w’amashuri wa 2022/23.
Umuyobozi w’Ikigo NESA gishinzwe gutegura ibizamini, Dr Bernard Bahati, yatangaje ko abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ari 203,086 barimo abakobwa 111,964 n’abahungu 91,119.
Aba banyeshuri bari mu bigo by’amashuri 3644. Abanyeshuri bari biyandikishije ngo bakore ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bo bari 131,602; barimo abakobwa 73,561 n’abahungu 58,041 baturutse mu mashuri 1,799.
Muri rusange mu banyeshuri bari biyandikishije kugira ngo bakore ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abakoze ni 201,679. Muri aba banyeshuri 91.1% baratsinze. Abakobwa nib o batsinze ku bwinshi kurusha abahungu kuko abatsinze bangana na 55.29% ugereranyije na basaza babo kuko abari mu batsinze ari 44.71%.
Ikinyarwanda ni ryo somo aba banyeshuri batsinze kurusha andi (bagitsinze ku mpuzandengo ya 99.32%), mu Icyongereza ari cyo batsinze ku mpuzandengo yo hasi.
Ku rundi ruhande mu banyeshuri bakoze ikizamini gisoza Icyiciro Rusange, mu 131,051 bakoze 86.97% baratsinze, bakaba barimo 54.28% b’abakobwa na 45.72% b’abahungu.
Kimwe na bagenzi babo bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, aba na bo isomo batsinze kurusha andi ni iry’Ikinyarwanda.