Mu gihe benshi mu bagore bakunze kugira ubwoba batinya zimwe mu nyamanswa zitandukanye, Umugore witwa Kiran Baiga wo mu Karere ka Sidhi muri Leta ya Madhya Pradesh mu Buhinde, yarwanye n’ingwe karahava ubwo iyo nyamaswa yari igerageje kurya umwana we, ariko Baiga ahangana nayo yifashishije inkoni arayiganza.
Uyu mugore yari kumwe n’umwana we mu ijoro ubwo baterwaga n’ingwe zikunze kugaragara mu gace batuyemo ku bwinshi, maze igaterura umwana we wari wicaye wenyine ikiruka.
Baiga akibibona yahise afata inkoni yari imwegereye yirukankana iyo ngwe mu rugendo rungana na kirometero, maze ayikubita inkoni agira ngo ayiteshe umwana we yari ifite mu kanwa.
Iyi ngwe yaje gushyira umwana hasi, ariko ihita itangira kurwanya Baiga mu buryo bukomeye, undi nawe ntiyatinya arayihangara bikomeye, abasha kuyikuraho ndetse no gukomeza kuyikubita inkoni kugeza ubwo abaturanyi bumvise indura baratabara, birangira ingwe ihunze.
Baiga yahise agwa muri coma ajyanwa kwa muganga, ari naho yakomereje kubonera ubutabazi bw’ibanze ari kumwe n’umwana we, nawe ufite ibikomere ku jisho, ku itama no ku kananwa.
Baiga atuye mu cyaro cya Badijharia kiri mu Karere ka Sidhi, kikaba kibarizwamo icyanya cyahariwe ingwe mu rwego rwo kuzitaho, ari nayo mpamvu zikunze kurenga imbibi zazo cyane cyane mu masaha y’ijoro, zigatera abaturage.
Mu kwezi gushize, abantu babiri barimo umugore w’imyaka 51 n’umukobwa w’imyaka 16 bishwe n’ingwe, mu gihe izi nyamaswa zizwiho no kwica abana, aho ziherutse kwica umwana w’imyaka umunani, ubwo ingwe yamusangaga ari gukina n’abandi ariko akananirwa guhunga, bikarangira ingwe imwivuganye