Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y’inkuba yakubise amatungo yemwe hari nubwo ikubita abantu bakitaba Imana.
Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga inkuba yakubise inka z’umuturage 12 ndetse n’inantama ebyiri ubwo imvura yagwaga ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 izi nka zikaba zari zugamye iyi mvura munsi y’igiti cyari hafi aho mu rwuri. Inka zakubiswe n’inkuba ni iz’umuturage witwa Ruzindana Sam zari ziragiwe n’umuhungu we witwa Rugamba Emmy.
Inka 10 zakubiswe n’inkuba zirimo iz’amajigija, iyaraye ibyaye ndetse n’indi yahakaga yendaga kubyara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izi nka zakubiswe n’inkuba nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri uyu Murenge ariko itagize ibindi bintu yangiza.
Ati “Ni inka z’umuturage witwa Ruzindana Sam, imvura yaguye zugama munsi y’igiti, yakubise inka 11 n’indi imwe hafi aho zihita ziba 12, uretse inka yanakubise intama ebyiri zose zihita zipfa.”
Uyu muyobozi yavuze ko uretse izi nka n’intama nta kindi iyi mvura yangije, yavuze ko nk’ubuyobozi kuwa Gatatu bazarebera hamwe icyakorwa mu gushumbusha uyu mworozi, asaba abaturage kwitwararika muri iki gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.
Ati “Abaturage turabasaba kutugama munsi y’igiti mu gihe hari kugwa imvura, turabasaba kutitaba telefoni no kwirinda gukora ku bintu by’ibyuma kandi bakanazirika inzu zabo neza.”