Ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Busanza mu Mudugudu wa Gishikiri.
Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 34, yabaga wenyine, ntibizwi niba afite umugore cyangwa se niba atamufite.
Akimara gufatwa, amakuru avuga ko yemeye ko yari amaze kwica abakobwa bagera kuri batandatu, ariko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko iyo mibare imaze kwiyongera n’ubwo butagaragaza umubare nyir’izina cyane ko iperereza rigikomeje.
Bwatangaje ko uyu musore uvuga ko ari imfubyi utagira aho abarizwa, yakoreshaga amazina atandukanye, aho mu masezerano y’ubukode yagiranye na nyir’inzu yitwaga Sibomana Eric, kuri Mobile Money akitwa Nshimiyimana Joseph, mu gihe imyirondoro ye nyakuri iriho amazina ya Kazungu Denis.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Nizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko Kazungu yigeze gufungwa azira kwambura abakobwa telefoni n’amafaranga ariko aza kurekurwa mu kwezi kumwe n’igice gushize.
Ukigera nko muri metero 15 ugana kuri yo nzu, usanganirwa n’umunuko ukabije watewe n’iyo mirambo yataburuwe.
Ni inzu ikikijwe n’uruzitiro rw’imiyenzi, rukagira urugi runini rufunzwe n’ingufuri nini ndetse hakaba hari n’umunyerondo uharinze. Kwinjira bisaba ko unyura aho basenye muri urwo ruzitiro cyane ko ku rugi hari hafunze.
Ukigera mu mbuga usanganirwa n’umunuko wisumbuye, birumvikana kuko uba wegera aho iyo mirambo yashyirwaga.
Iyo mbuga yamezeho ibyatsi byinshi ku buryo ushobora gukeka ko nta bantu bahaba, ahantu ushobora gukeka ko hakorerwa ibintu bidasanzwe bijyanye n’uko hameze.
Ni inzu iri mu kibanza kinini, ifite indi ku ruhande ari na yo Kazungu yahambagamo abo bantu yicaga, aho bivugwa ko yabikoraga amaze kubasambanya. Imbere y’iyo nto twahasanze ibice by’imibiri nk’imbavu.
Uyu musore yari yaracukuye muri iyo nzu nto umwobo munini, itaka arirunda imbere kugira ngo ritazagaragara bagatangira kumukeka amababa.
Uko byamenyekanye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Nizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyo inzu yari arimo, yari ayimazemo amezi arindwi atarayishyura, bituma ubuyobozi bw’akagari bujyayo bugiye kumusohora ku wa 5 Nzeri 2023.
Ati “Kuko yari yaranze kuva mu nzu y’uwo muturage, njye nagiyeyo ngiye kumusohora, ashaka kundwanya ariko turamufata. Namubwiye ko icyo nshaka ari uko umuturage yabona inzu ye, ariko najya kwinjira hariya yari yaratabye abantu akambwira ko habayo inzoka ishobora kundya ko ngomba kwitonda.”
Nizeyimana yavuze ko bamusohoye muri iyo nzu, ariko nk’umuntu watutse ubuyobozi ntibyarangirira aho, bahamagara imodoka bamujyana ku kagali, bamukorera raporo bamujyana kuri polisi.
Ati “Ariko mbere ngiye kumwinjizamo nabonye asa n’ufite ikibazo, arahungabana cyane aranarira ati ‘nimumbabarire cyane’ […] ukabona ko afite ikibazo. Nyuma namujyanye kuri polisi mukurikiranyeho kuba yashatse kundwanya.”
Nizeyimana avuga ko Kazungu amaze kugera kuri polisi yibwiriye inzego z’umutekano ko iriya nzu yabagamo yayiciragamo abantu akabashyira mu kazu kegereye iyo nini bituma bajya kureba.
Ati “Bahise bampamagara bati ’ngwino utwereke kwa Kazungu’, tuje dusanga koko abo bantu yabatabyemo.”
Abaturage batandukanye baganiriye na IGIHE bagaragaje ko uyu musore wari umaze umwaka urenga akodesha aho, ubusanzwe yabyukaga bakabona agenda, muri weekend agakina n’abana baho ku buryo byari bigoye kumenya amakuru amwerekeyeho.
Gusa ngo yajyaga azana abakobwa ariko ntibabamenye irengero ryabo, niba batashye cyangwa baharaye, rimwe na rimwe bakumva ko ari ugusambana bisanzwe.
Ngo hari n’umuhungu yakundaga kuhazana basa, abaturage bakeka ko na we yamwishe kuko ntibari bakimuca iryera.
Hari umugore wavuze ko ubwo hari ku Cyumweru babonye Kazungu ari kumwe n’undi mukobwa batahanye bakeka ko ari mu bo yishe, kuko na we batamuciye iryera nyuma.
Ati “Ni agakobwa kari gato duhura agafashe, agakobwa kari gafite imisatsi myinshi.”
Ikindi ni uko ngo abo bakobwa bose bazaga gusura uyu musore batari abo muri ibyo bice kuko kugeza uyu munsi nta muryango urataka ko wabuze umuntu.
Nizeyimana yavuze ko nyuma yo gucukumbura mu mpapuro babonye ko Kazungu yari afite ishuri mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu ahazwi nka Nyabisindu ariko iryo shuri ryari ryarafunzwe.
Ati “Twarebye mu byangombwa dukurikiranye twumva ko yari arihafite ariko nta kandi kazi tuzi yagiraga. Ibindi bijyanye n’aho avuka sinabimenya.”
Ku bijyanye n’imirambo babonye uyu muyobozi yavuze ko byagaragaraga ko yari imaze igihe kinini ku buryo “nta muntu wari umaze icyumweru cyangwa bibiri yishwe” kuko imibiri yari yarashangutse.
Muri Nyakanga 2023, Kazungu yigeze gushaka gufata ku ngufu umukobwa arafatwa arafungwa nyuma wa mukobwa ntiyaza kwerekana ibimenyetso baramurekura. Yakomeje guteza umutekano muke ariko ntibyagira icyo bikorwaho.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye ko abaturage kujya batanga amakuru yose mu kwirinda ko ibintu byadogera bityo.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yagaragaje ko ari icyuho ku ruhande rw’abaturage no ku bayobozi, asaba kurushaho kumenya abaturanyi babo mu kwirinda ko ibyabaye bisubira.
Ati “Kuba umuntu yamara umwaka afite amazina ane atanu ntawe uratahura ko ayo mazina atari aye ni ibintu bigaragaza ko habayemo icyuho mu kumenya abantu duturanye na bo n’abayobozi ntitumenye abo tuyoboye, umuntu akamara umwaka ari mu kagari, umurenge, akarere n’umujyi tutamuzi.”
Ku bijyanye n’umubare nyakuri w’abo Kazungu yishe, Urujeni yavuze ko byatangiye uyu musore avuga ko yishe batandatu, imibare ikomeza kwiyongera, agashimangira ko bataramenya imibare ya nyayo kuko amakuru agikusanywa.
Urujeni yakanguriye abaturage gukoresha ikarita y’umutekano, uwinjiye mu mudugudu ari mushya hagatangwa amakuru ku nzego z’umutekano mu guhashya ko ibyo bibazo nk’ibyabaye mu Busanza byasubira.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangaje ko hari hashize igihe kinini uyu mugabo akorwaho iperereza ku bindi byaha by’ubujura no gukoresha ibikangisho ndetse hari hajemo n’icyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ati “Ubu ishami rishinzwe kugenzura ibimenyetso riri gushakisha imibiri y’abo bantu, hamenyekanye umubare, hamenyekanye niba ari ab’igitsina gore cyangwa igitsina gabo […] Yajyaga mu kabari agatahana abakobwa […] akabiba nyuma akabica.”