Umwana witwa Agahozo Peace Nyenyeri w’imyaka 4 y’amavuko wo mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, yishwe n’icyayi n’irindazi. Ibi byabaye nyuma y’uko nyina umubyara yari avuye mu rugo asiga umwana ari kumwe n’umugabo we aho yari agiye mu itsinda, nyuma umwana aza kujya ku muturanyi amuha icyayi.
Aba bacumbitse mu mudugudu wa Kabuzuru mu kagali ka Kibinja. Agahozo amaze guhabwa icyayi n’umuturanyi, umugabo wa nyina yaje kumuha amafaranga ajya kugura irindazi, ariko nyuma yo kurya no kunywa atangira gutaka mu nda. Umugabo wa nyina yaje kubwira umukecuru baturanye ngo amuhe umuti, agarutse asanga Agahozo yapfuye, ahita atabaza abaturanyi.
Abatuye muri ako gace babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uwo mwana yazize icyayi n’irindazi, umwe yagize ati “Hari aho yagiye bamuha icyayi n’irindazi ari nabyo yazize.” Undi yagize ati “Havuze induru tuhageze dusanga umwana yitabye Imana, gusa hari abavugaga ko uwo mwana hari aho yaguze irindazi hari n’abamuhaye icyayi ari nabyo yazize.”
Egide Bizimana, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Busasamana yavuze ko iby’urupfu rw’uyu mwana bikiri amayobera. Yavuze ko impamvu bitarasobanuka ari uko hari amakuru amwe n’amwe ataramenyekana icyakora RIB ikaba yatangiye iperereza.
Amakuru aravuga ko umugabo wa nyina wa Agahozo yatawe muri yombi, icyakora uwagurishije nyakwigendera irindazi ndetse n’uwamuhaye icyayi bose bakaba bibereye mu rugo. Inzego z’iperereza zikomeje akazi kugira ngo hamenyekane icyishe umwana, umurambo wo wabanje kujyanwa mu bitaro bya Nyanza ariko uza kujyanwa mu bitaro by’I Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma.