Urwego ngenzuramikorere (RURA), ikigo gishinzwe ingufu (REG) n’ikigo gishinzwe amazi kizwi nka WASAC, byahinduriwe abayobozi bakuru kuri uyu wa 4 Nzeri 2023.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA ari Evariste Rugigana, uwa REG akaba Armand Zingiro, uwa WASAC akaba Dr Munyaneza Omar.
Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC Ltd na yo yahawe Umuyobozi Mukuru. Uwo ni Umuhumuza Gisele. RURA na yo yahawe umuyobozi w’inama ngenzuramikorere, Dr Ntagungira Carpohore.
Habitegeko François uherutse gukurwa ku mwanya wa Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yasimbujwe Dushimimana, ikigega Agaciro Development Fund gihabwa umuyobozi mushya witwa Rusagara Tessi.
Impinduka mu buyobozi muri RURA zibaye mu gihe mu bwikorezi hamaze igihe hagaragara icyuho, aho abagenzi bamara igihe kinini muri za gare no kuri parikingi bategereje imodoka, n’ibiciro by’ingendo byurizwa bigizwemo uruhare n’abamamyi.
Muri REG na WASAC na ho hamaze igihe havugwa ibibazo bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo, byagaragajwe kenshi n’Umugenzuzi Mukuru wa Leta. Ibi biriyongera ku gutakamba kw’abaturage guterwa n’ibura rya hato na hato n’umuriro n’amazi.