Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal ryemeye ko umukino uzahuza iki gihugu n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2024 uzakinirwa kuri Stade ya Huye.
Itangazo ribyemeza ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2023. Ni icyemezo cyagezweho nyuma y’ibiganiro hagati y’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal n’iry’u Rwanda.
Mbere y’uko gitangazwa hari urujijo rw’aho umukino uzabera. Ikinyamakuru cyo mu Mujyi wa Dakar muri Sénegal Sud quotidian cyari cyanditse ko aho umukino uzabera hamaze kumenyekana kandi atari muri Sénegal. Cyatangaje ko Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénegal, FSF, ryanditse ibaruwa igenewe inzego bireba ko bagomba gutangira kwitegura kujya i Huye.
Nyuma y’amasaha make iyi nkuru itangajwe, FSF yasohoye itangazo ribishimangira, ariko inagaragaza ko umukino uzatozwa n’umutoza wungirije.
Rigira riti “Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal riramenyesha abantu bose ko nyuma y’ibiganiro ryagiranye n’abayobozi ba CAF no kwigomwa, ikipe y’igihugu izerekeza i Huye gukina umukino w’Umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike ya CAN 2023 muri Côte d’Ivoire.’’
Rikomeza rivuga ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal izaba iyobowe n’abatoza barimo Pape Bouna Thiaw na Malick Daf.
Sénégal, isanzwe itozwa na Aliou Cissé nk’Umutoza Mukuru, izahaguruka i Dakar ku wa 6 Nzeri mbere yo gucakirana n’Amavubi i Huye ku wa 9 Nzeri 2023.
Umukino wo ku munsi wa kabiri wahuje u Rwanda na Sénégal ariko ubera i Dakar kuko u Rwanda rwagombaga kwakira rwari mu bikorwa byo kuvugurura Stade ya Huye kugira ngo yuzuze ibisabwa birebana no kwakira imikino itegurwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.
FSF yari iherutse kugaragaza ko yiyishyuriye buri kimwe mu myiteguro y’uwo mukino, bityo uwo kwishyura uzaba ku wa 9 Nzeri 2023 na wo wabera i Dakar kubera impinduka zakozwe ku ngengabihe y’imikino mpuzamahanga.
Mu ibaruwa ya FERWAFA yasubije iya- Sénégal, yanditswe ku wa 26 Kanama 2023, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryavuze ko “impamvu imwe rukumbi yari gutuma Sénégal itaza mu Rwanda ni uko Stade ya Huye yari kuba itemewe.”
Sénégal ya mbere mu Itsinda L n’amanota 13, yamaze kubona itike ya CAN 2023 izabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro z’umwaka w’imikino utaha. Ni mu gihe ku rundi ruhande, u Rwanda rwamaze gusezererwa kuko rufite amanota abiri gusa mu gihe hasigaye umukino umwe.
Iyi kipe ya Senegal izaza gukina n’Amavubi izanye ikipe yayo ya kabiri aho abakinnyi bayo ngenderwaho bazaba badahari ikazakoresha abakina imbere mu gihugu.