Umugore ufite imyaka 22 y’amavuko yapfiye mu cyumba cy’amasengesho ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kanama 2023, ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Amakuru avuga ko icyo cyumba cy’amasengesho gisanzwe gikorera mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Akinyambo, Umurenge wa Muyumbu. Gihuriramo abantu bo mu madini atandukanye ku buryo utavuga ko cyegamiye ku idini runaka.
Abagisengeramo basanzwe bahura buri wa Kane; kuri iyi nshuro ngo barimo baririmba babona umwe mu bagore yicaye nk’ugize isereri bisanzwe ariko hashize umwanya muto ashiramo umwuka.
Bamwe muri bagenzi be bakimara kubona ko apfuye bagize ubwoba bahita bakizwa n’amaguru hasigara abagera ku icyenda ari na bo bahamagaye ubuyobozi bw’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yabwiye IGIHE ko, uwapfuye ari umugore w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Kamonyi, wabaga muri ako gace ku mpamvu zo gupagasa.
Ati “Ni umuturage ukomoka muri Kamonyi wari wagiyeyo gupagasa, yari ahamaze iminsi akora imirimo yo gushakisha imibereho. Barimo baririmba babyina bya bindi bya kirokore babona aricaye bagira ngo ni isereri agize hashize akanya ashiramo umwuka nyuma babimenyesha inzego z’ubuyobozi.”
Bahati yavuze ko nyakwigendera asanzwe afite ababyeyi n’abavandimwe mu Karere ka Kamonyi bakaba bamaze kumenyeshwa ko umuntu wabo yapfuye.
Yari asanzwe afite umwana w’imyaka itatu ariko nta mugabo uzwi bashakanye. Umurambo ngo wajyanwe ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.