Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarwumba, akagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, by’umwihariko ab’igitsinagore, bari mu gahinda gakomeye batewe n’urupfu rw’umugore witwa Mukantwari Beatha, w’imyaka 47, wiciwe mu murima we aho yari yagiye gukura ibijumba ku manywa y’ihangu.
Abaturage bavuga ko yakubiswe isuka yitwa “majagu” mu mutwe. Iyo majagu niyo yari yagiye gukurisha ibijumba kubera ko hari gakomeye isuka isanzwe itari kuhashobora.
Aya mahano yabaye kuwa 20 Kanama 2023 hagati ya saa munani na saa cyenda nk’uko Nduhura André, umugabo wa Mukantwari abivuga.
Ubwo BWIZA yageraga mu rugo rwabo kuri uyu wa 23 Kanama 2023, yahasanze abaturage benshi bicaye mu rugo, bari mu kiriyo dore ko kugeza icyo gihe umurambo wa Mukantwari wari utaragarurwa ngo ushyingurwe kuko wajyanywe gupimwa.
Nduhura André yagize ati “Navuye ku isoko ry’i Busoro ku cyumweru mu ma saa cyenda. Ngeze mu rugo barambwira ngo umugore yagiye gukura ibijumba. Mpita njya mu gacentre. Mu kanya gato ngarutse haza umwana yiruka arambwira ngo mama kabébé baramwishe.
Twarahuruye tumusanga munsi y’umugunguzi aho yakuraga ibijumba atwikiriye igitenge. Afite ibikomere mu mutwe no mu isura. Majagu irambitse hafi aho. Turebye dusanga yapfuye dutabaza ubuyobozi. Umurambo wajyanywe gupimwa.(..). Buri wese hano aribaza icyo yazize.”
Naho Kankindi Thérèsie, umuturanyi wabo avuga ko urupfu rwa Beatha rwabananiye kurwakira. Ati “Urupfu rwe rwatubabaje cyane. Kubyakira byanze. Kubona umuntu bamwica ku manywa y’ihangu bamusanze mu murima we! Yari umuntu utagira umuntu n’umwe yanduranyaho. Yari umugore w’imfura, n’inzoga ntiyayinywaga. N’imbwa y’umuturanyi ntiyayiteraga ibuye. Bamwishe avuye mu misa. Imana imwakire mu bayo.”
Undi mugore ati “Ntiturabyakira. Béatha Imana imuhe iruhuko ridashira. Napfushije ababyeyi, mpfusha umwana w’imyaka 14…Ariko Béatha yambabaje bitavugwa.. N’ubu sindyama ngo nsinzire. Uwamwishe namenyekana bazamutuzanire adusobanurire icyo yamuhoye.”
Abaturage bo muri uwo mudugudu wa Nyarwumba batangaje ko kugeza dukora iyi nkuru, hamaze gufatwa abantu batandatu bakekwaho gukora ayo mahano. Barimo abagore 2 bivugwa ko bari inshoreke z’umugabo wa nyakwigendera ku buryo buzwi na bose mu mudugudu.
Umuturanyi umwe ati “N’izo nshoreke yazihoreraga, n’umugabo we ntibigeraga babipfa. Yari umuntu w’amahoro, wahoraga yisekera.”
Abaturanyi bifuza ko uwamwishe namenyekana urubanza rwazabera mu ruhame, mu mudugudu abarurage bose bakarukurikira.
Kuri Telefone igendanwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Aphrodis Nkurunziza, yavuze ko iby’urwo rupfu ubuyobozi bwabimenye, kandi ko iperereza rikomeje.
Ati: “Batangire kandi amakuru ku gihe cyane cyane ahagaragara amakimbirane.” Yongeraho ko magingo aya, abantu barimdwi bakekwaho ubwo bwicanyi batawe muri yombi.”
Mukantwari asigiye umugabo we abana 5.