Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB cyagiriye inama abantu bari gutanga amafaranga ngo bazajye mu muhango wo Kwita Izina ko atari byo ndetse ko ari ubutekamutwe.
Iki kigo cyatangaje ko hari amagroupe ya whatsapp yagiye ashingwa aho basabaga ibihumbi mirongo itatu ku bazajya kwita izina gusa ndetse n’ibihumbi mirongo itanu na bitanu ku bazajya I Rubavu nyuma yo kuva mu Kinigi kwita izina.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter RDB yatangaje iti: “RDB irabamenyesha ko hari abatekamutwe barimo kwaka abantu amafaranga yo kujya mu muhango wo Kwita izina uzaba tariki 1 Nzeri mu Kinigi, mu karere ka Musanze
Babahamagaye cyangwa babandikiye mwabitumenyesha ku murongo utishyurwa 1415 cyangwa mukabimenyesha RIB”
Umuhango wo kwita izina ni umuhango ngarukamwaka ubera mu karere ka Musanze aho abaturutse mu mpande zose z’isi batumirwa bakaza kwita izina abana b’ingagi bavutse.