Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’akarere ka Rubavu ikora ku mugezi wa Sebeya, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bashinja gushaka kubimura ku ngufu nyamara ntaho kwimukira bafite.
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama ni wo wari umunsi ntarengwa aba baturage bo mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero bagombaga kuba bamaze kuva aho baba bakimukira ahandi.
Ntamuhanga Cansilde ucururiza muri Centre ya Mahoko iri mu murenge wa Kanama aho anafite inzu y’ubucuruzi, yabwiye itangazamakuru ko atazi uko azabaho nyuma yo kwimuka, bijyanye no kuba nta ngurane cyangwa ubundi bufasha akarere kamuteganyiriza.
Yagize ati: “Sebeya mu ncuro eshatu imaze kuzura ntabwo iragera hano n’umunsi n’umwe. Ni gute baza kudusenyera bakatubwira ngo tuve mu byacu, ngo dukinge tuve mu byacu nyamara twarafashe amafaranga ya Banki, dufite abana turi kwigisha, ko bari kutubwira ngo dusohoke tuve muri aya mazu tuzabaho gute? Amafaranga ya Banki tuzayishyura gute? Abana baziga bate? Twebwe tuzabaho gute ko natwe byatuyobeye?”
Ikibazo Ntamuhanga afite agihuje na Nikuze Angelique na we umaze imyaka ibarirwa mu icumi acururiza muri Centre ya Mahoko.
Undi mucuruzi witwa Munyaneza Vincent avuga ko we na bagenzi be bari mu gihirahiro cy’aho bagomba kujyana ibicuruzwa byabo, nyuma yo kubwirwa ko bagomba kwimurwa nta n’ingurane bahawe.
Uyu yatanze icyifuzo cy’uko we na bagenzi be basana igice cy’umugezi wa Sebeya cyangiritse nyuma y’uko abari barahawe akazi ko kuzitira inkombe z’uyu mugezi basondetse, ari na byo byatumye muri Gicurasi uyu mwaka amazi y’uriya mugezi asenyera abaturage.
Ati: “Ntabwo duhakana ko amazi atanyuze mu Centre yacu y’ubucuruzi ariko nta bintu byangiritse birimo. Uyu munsi wa none twifuza ko nk’abacuruzi ba nyiramazu iki gikuta twagisana, hanyuma twamara kugisana tukaguma mu mazu yacu y’ubucuruzi tugakomeza imirimo.”
Habimana Céléstin ufite inzu z’ubucuruzi ebyiri muri Mahoko, we avuga ko kuba ubuyobozi bwaramusabye ko yazisenyera abifata nko “kumuca amaboko.”
We na bagenzi be bahuriza ku kuba aho batuye hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, ibyo bashingira ku kuba muri Gicurasi ubwo Sebeya yahitanaga ubuzima bw’abaturage ba Rubavu nta n’umwe wo muri Mahoko yigeze yica.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko ejo ku wa Gatanu ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyize ingufuri ku mazu ya bariya baturage, bubasaba kwimuka ku ngufu.
Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere, Nzabonimpa Déogratias, avuga ko icyemezo cy’uko bariya baturage bagomba kwimurwa cyafashwe hashingiwe ku nyigo yakozwe igaragaza ko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Meya wa Rubavu yakomeje avuga ko kuri ubu akarere gakomeje gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo mu gihe byaba bibaye ngombwa habeho kudohora, gusa ashimangira ko icyihutirwa ariko uko “buri wese wagaragajwe n’inyigo agomba kwihutira kwimuka.”
Ku bijyanye n’abaturage bavuga ko batishoboye, Meya Nzabonimpa yavuze ko Leta igomba kubafasha nk’uko bisanzwe, ndetse yemeza ko hari n’abandi baturage akarere kiteguye kwishyurira ikode ry’amezi atatu mbere yo gutangira kububakira kuri site bazatuzwaho.
Abifuza ingurane bo bakuriwe inzira ku murima, babwirwa ko aho bazimuka bibaye byiza bahakorera ibindi bikorwa bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubuyobozi bw’akarere bwabahaye urugero rw’uko bashobora kuhashyira ubusitani bishobora kuzifashishwa mu bikorwa by’ubukerarugendo, binajyanye no kuba akarere gafite gahunda yo gutunganya Sebeya kugira ngo izabe icyanya cy’ubukerarugendo.