Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P cyangwa Baba yatanze gasopo ku bantu bakoresha amafoto y’umwana we ku mbuga nkoranyambaga, ngo bararye ari menjye kuko ingaruka zishobora kuzabageraho.
Muri Mata uyu mwaka nibwo inkuru zashyushye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yaba yaramaze gutandukana na Ingabire Olivia bari bamaze igihe kitari kinini bakoze ubukwe.
Ngo intandaro ya byose ni umwana wabo w’Imfura, Iganze Nemeye Zolane wavutse muri Nyakanga 2021 aho byavugwaga ko Platini yaje gusanga atari uwe. Inkuru zavugaga ko uyu mugabo yageze aho gupimisha ikizamini cya ADN ngo basanga koko umwana atari uwe ari bwo yahitagamo gutandukana na Olivia.
Platini mu minsi ishize yavuze kuri iki kibazo ariko adashaka kubivagaho cyane, no kuri iyi nshuro nabwo yirinze kubivugaho cyane kuko ibibazo by’umuryango bikemukira mu muryango.
Ati “Rero nta muntu naganirije, nta n’uwo nteganya kuganiriza kubera ko ibireba umuryango biguma mu muryango, ntabwo nzi aho amakuru muyavana sinzi uko byabagendekeye ariko ibireba umuryango biwugumamo, biragoye ko nakubaza ngo uvuge ku muryango wawe hano, uze imbere ya camera ubwira abantu njyewe byangendekeye gutya cyangwa nagowe muri ubu buryo, ngo uvuge ibibera mu gikari imbere mu rugo.”
“Hari ababizi kundusha, hari abo nabonye bafite amakuru yanjye kurusha uko nyazi, bazagumya babibasobanurire, sinshaka kujyana nabo ariko ndagira ngo mbabwire ko nta kibazo na kimwe mbona mu byo bavuze nkwiye gusobanura hano.”
Yaburiye abantu bose bakoresheje amafoto y’umwana we ku mbuga nkoranyamba ko atari byo kandi ko n’inzego bireba zizabyinjiramo.
Ati “ubundi abana baba bakwiye kurindwa, mbwira n’abantu bafata amashusho y’umwana wanjye ko ibyo bintu atari byo ni uko nabahaye agahenge ngo bigire inama ngo barwane nabyo base n’ababikura mu nzira ariko inzego zibishinzwe zazabijyamo (…) Ingaruka zizabageraho.”
Yavuze ko ibintu by’umugore n’umugabo biba ari ibyabo biba bigomba gukemukira mu muryango ndetse n’inshuti ze zijya kumuvuga ziba atari inshuti ze.
Ati “Igihari rero ni iki ng’iki, nk’abantu babana, umugore n’umugabo ibintu byanyu biba ari byanyu kuko iyo mbajije umuntu nti ibintu wavuze wabikuye he, ngo ni inshuti zanjye za hafi, ubwo se inshuti yanjye ya hafi niba ari inshuti yanjye yamvuyemo, ubwo ntabwo ari inshuti.”
Muri ibyo byose byabaye, yababajwe no kubona umuntu w’inshuti ye amuvuga kandi akamuvuga batanavuganye.
Ati “Nta kindi uretse kubona umuntu akuvuga ntacyo mwaganiriye cyangwa nko kubona umuntu w’umushuti wawe arimo kukuvuga mutavuganye, uratungurwa ariko njye nari nibereye mu kazi kanjye.”
Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.
Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.